Ibikorwa bya “AFRICA HAGURUKA” bigarutse bifite irindi shusho

Ubuyobozi bw’Itorero rya Zion Temple Celebration Center/Authentic Word Ministries buramenyesha abantu bose ko bwongeye gutegura ibikorwa bya “AFRICA HAGURUKA” ku ncuro ya 16 bizatangira ku cyumweru taliki ya 02/08/2015 kugeza taliki ya 08/08/2015.

“Afrika Haguruka” ni ibikorwa ngarukamwaka bitegurwa na Zion Temple Celebration
Center/Authentic Word Ministries iyobowe na Apostle Dr. Paul GITWAZA. Ibi bikorwa bigamije guhuriza hamwe Abanyafrika mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo umugabane wabo wa Afrika watera imbere mu ngeri zose( mu mwuka no mu bifatika) nk’uko biri mu mugambi w’Imana kandi hifashishijwe amahame y’Ijambo ry’Imana.
Ibi bikorwa byubakira ku ntumbero ikubiye muri Bibiliya, igitabo cya Yesaya 61:1,: “BYUKA URABAGIRANE kuko umucyo wawe uje kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.” Uyu mwaka, “Afrika Haguruka” 2015 ifite insanganyamatsiko nyamukuru igira iti: “GENDA UKO IZO MBARAGA ZAWE ZINGANA” Abacamanza 6:14 ikaba inafite ifite ishusho nshya kubwo impamvu zikurikira:

√ “Afrika Haguruka Summit 2015”; inama mpuzamahanga izahuriza hamwe impuguke zo ku mugabane wa Afrika ndetse no ku yindi migabane mu rwego rwo kwigira hamwe ibibazo byugarije Afrika n’uburyo hahuzwa imbaraga ngo bikemuke hifashishijwe amahame ya bibiliya. Iyo nama izabera kuri ULK kuva kuwa kabiri 04/08/2015 saa mbiri za mu gitondo;

√ “Africa Haguruka Conference”; amahugurwa agamije guzamura ubumenyi mw’ijambo ry’Imana rizana impinduka mu buzima bwa buri munsi abantu babamo. Ayo mahugurwa azajya abera kuri Zion kuva kuwa mbere 03/08/2015 saa mbiri za mugitondo;

√ “Ibiterane by’ububyutse”; ibiterane mbwirwaruhame bizajya bibera kuri Stade ya ULK buri munsi kuva taliki ya 02/08/2015 saa cyenda zo ku mugoroba;
√ “Igiterane cy’urubyiruko”; kuri SERENA HOTEL kuwa gatandatu taliki ya 08/08/2015 kuva saa mbiri za mugitondo

√ “Igiterane cy’abagore”; kizabera kuri ZION TEMPLE mu Gatenga kuwa gatandatu taliki ya 08/08/2015 kuva saa tatu za mugitondo

Ubuyobozi bwa Zion Temple bukaba bukangurira abantu bose kwitabira ibi bikorwa kuko bigamije kugarurira agaciro abanyarwanda ndetse n’abanyafrika muri rusange kuko ari ubushake bw’Imana.