Ibikomeza umubano mwiza w’ abashakanye (igice cya mbere).

1.Kuganira no gusabana.

Kuganira kw’ abashakanye ni ikintu cy’ ingenzi.Bigomba kuranga ubuzima bwabo bw’ igihe cyose. Kuganira kw’abashakanye gushingiye ku mucyo wo kubwizanya ukuri, bituma bamenyana kurushaho, bakuzuzanya mu miterere yabo itanndukanye.

Kuganira bibashisha abashakanye kubona ahabasha guturuka inzitizi mu mumibanire yabo bakazikumira kandi hanavutse ikibazo bagafatanyiriza hamwe kugishakira igisubizo.

Ingingo zifasha abashakanye kuganira gusabana:

-Kwitoza kuganira kuri byose

-Kumva mugenzi wawe aho gushaka kumvwa gusa ( Yakobo 1:19)

-Gusobanuza ibyo utazi.

-Gutega amatwi mugenzi wawe utamuciye mu ijambo.

-Kwirinda kubuza ituze mugenzi wawe umushyira ku rutoto n’ inkeke ( imigani 21:9)

-Kudahubukira gufata imyanzuro.

-Kubaha igitekerezo cy’ undi naho waba utemeranywa nawe( Abafiripi2:4)

-Kwirinda kuzikurura ibya kera byarangiye.

-Kudahatira mugenzi wawe gusa cyangwa kuba nkawe no kutamugereranya n’ abandi.

-Gusengerana no gusengera hamwe.

-Gusaba imbabazi no kuzitanga.

-Gukoresha imvugo isobanura aho gukoresha imvugo ishinja cyangwa ininura.

Imvugo isobanura

Imvugo ishinja

Umugore: Nagize ikibazo nibagiwe kukwibutsa ngo usage amafaranga yo guhaha kuko andi yari yashiranye

Umugore: Kuki utasize amafaranga yo guhaha? Wari uyobewe ko nta byo guteka bihari?

Umugabo: Yoo! Nanjye nabyibagiwe koko ubwo se wabyifashemo ute?

Umugabo: Icyawe ni ugusaba amafaranga gusa. Ubundi se nagiye utandeba? Niba utanyibukije ubwo wari uzi uko uri bubigenze.

Umugore: Nabonye abana bashobora kugira ikibazo cy’ ifunguro rya saa sita ndeba aho nikopesha usibye ko byatumye basubira ku ishuli bakererewe. Wibuke umpe ayo njya kwishyura

Umugore: Najyaga kubigenza nte se? Wowe iyo usiga amafaranga wari uyobewe ko abana basubira kw’ ishule bariye ? Dore bakererewe kubera ubugugu bwawe.

Umugabo: Ubutaha tujye tubitegura hakiri kare tutazongera gutungurwa ariko ubundi, twarebye ukuntu amafaranga yo guhaha wajya uyibika ukayicungira ?

Umugabo : Niba ngira ubugugu, uzahaguruke ujye gukorera ayawe. Ubundi sen’ uwayaguha wamenya kuyacunga ?

Umugore : Ni byiza koko tugiye tubiteganya kare byakorohera nanjye bikamfasha

Umugore: Reka nkwihorere ubwo utangiye kuncyurira ko ntazi kubara.

Umwanzuro: Barangije bageze ku mugambi mwiza wo gukosora ibyabaye.

Umwanzuro: Barangije bagishyamiranye, nta ngamba zubaka bafashe.

 

2. Kumenya no kubaha imiterere yihariye ya buri wese.

Umugabo n’ umugore bateye ku buryo bwihariye kandi butandukanye. Kuba batandukanye bibereyeho kugira ngo buzuzanye, kubana kwabo kurusheho kubanogera.

3. Kumenya no kubaha uruhare n’ ishyingano za buri wese mu rugo.

Mu rugo, umugabo afite inshyingano ze n’ umugore akagira ize. Mu kurangiza izo shyingano bisaba gufashanya, kuzuzanya no kubahana. Ibyo batandukaniyeho bitewe n’ imiterere yabo yihariye iyo bicuzwe neza, bibabera isoko yo kurushaho gushyikirana no gusabana.

4. Kurangwa n’ imyifatire utabangamira ubusabane.

Abashakanye bagira imyifatire itandukanye mu buryo bwabo bwo kuganira ku ngingo zitandukanye, byaba ari ibiganiro bisanzwe cyangwa ibirebana n’ imicungire y’ imibereho yabo. Dufashe urugero ku biganiro bimwe abashakanye bashobora kugirana ku kibazo cya SIDA, ushobora guhura n’ imyitwarire inyuranye bitewe nuko bafitanye ubusabane cyangwa ari nta buhari.

Bikuwe mu gitabo: Rengera ubudahemuka.