Ibihe bishyikira buri wese mu buzima n’icyo usabwa muri buri kimwe

Ibihe bigize ubuzima bw’umuntu ushatse wabihuza n’ibigize umunsi nk’igice kimwe cy’ibihe. Ubundi umunsi ugira ibihe wakwita ko ari bitatu aribyo igitondo, sa sita (ku manywa) ndetse n’umugoroba (ijoro).

Ugenekereje wasanga ibi bihe byose uko ari bitatu umuntu abinyuramo mu gihe amara ku isi. Ubuzima bw’umuntu bugira igihe wakwita ko ari mu gitondo akiri muto dufate urugero nko kuva ku myaka 0 kugeza kuri 30. Ibi ariko byaterwa n’icyizere cy’ubuzima bw’aho uri.

Iki gihe umuntu aba akiri muto, akitegura kubaho neza, afite icyizere cy’ibintu byose. Muri iki gihe nibwo Imana igutegura ukagaragaza icyo uzaba cyo sa sita ndetse no ku mugoroba. Icyo iguteganyamo ikigucuramo muri iki gihe. Iyo iki gihe ugikoresheje nabi, byica ibindi byose bizakurikira, umuntu ubonye muri iyi myaka aba atanga icyizere cyangwa se ntacyo bitewe nuko yakitwayemo.

Reka tugaruke ku kindi gihe nacyo wakwita sa sita ku buzima bw’umuntu, tugenekereze kuva nko ku myaka 30 kugeza kuri 50.

Sa sita ni igihe umuntu aba yarangije gukura muri byose cyangwa gupfa muri byose. Ni hagati y’igitondo n’umugoroba by’ubuzima. Iyo wakoresheje igitondo neza imbere y’Imana ukabyaza umusaruro ibyo yagushoyemo byose, uba ugeze igihe cyo kurya imbuto zabyo no kubishimangira, ukageza nimugoroba ufite umurongo mwiza. Iyo wemereye Imana igakorana nawe mu gitondo cy’ubuzima bwawe, uzarya imbuto z‘ibyo wabibye mu gihe cya sa sita ndetse n’umugoroba.

Sa sita n’igihe cyo hagati mu buzima ni nk’impeshyi y’umwaka umuntu aba atungwa n’uko yitwaye mu mezi abanza ariko bikanamusaba guteganyiriza ibihe bibi biyikurikira.

Umugoroba cyangwa se ijoro tugenekereje umuntu yaba ageze ku myaka nka 50 kujyana hejuru. Umubwiriza yandika yaravuze ngo ni iminsi mibi aho umuntu aba atakinejejwe na byinshi, abarinzi b’inzu bagahinda umushyitsi, intwari zikunama. Umubwiriza 12:3

Iki ni igihe kiba cyegereje hafi ku iherezo ry’ubuzima bw’umuntu, uba ushaka kuruhuka, utangiye kugira intege nke, utakibasha gukora nka mu gitondo cyangwa sa sita.

Usigara ukomereza aho watangiriye mu gitondo na sita. Iyo wubatse umusingi mubi, nta mahirwe uba ufite muri iki gihe.

Uzasanga bamwe bavuga ngo iyo umuntu ashaje ubwenge bwe busubira inyuma. Iyo watangiye nabi usigarana ijambo rivuga ngo ‘’Iyo mbimenya’’, akenshi bavuga ko riza nyuma yo guta igihe.

Umuntu wese amaze gusoma ibi yasaba Imana ngo imusure, amenye igihe arimo. Salomo kubera ubunararibonye yabonanye isi, yasabye abantu kujya bibuka umuremyi wabo iminsi mibi itaraza.

Icyakora icyiza cy’Imana nuko nubwo waba warakoresheje igitondo nabi cyangwa na sa sita, uracyafite amahirwe yo kuba waza aho Yesu ari, arakwakira. Haracyari icyizere cyo gukizwa ugakorera Imana mu gahe gato usigaranye ku isi, kuko ubuzima bwo ni bugufi, ariko abakijijwe ntabwo bazaheranwa n’urupfu kuko bafite ubugingo buhoraho.Yohana 3:16