Ibigeragezo wanyuzemo ntibikakubuze kubana n’Imana Pastor Desire

Muri bamwe bake bagize umugisha wo kumenya ko Yesu yavutse bari bafite indangagaciro nzima zatumye bagirirwa icyizere n’Imana nubwo Isirayeli yose yari ibizi ariko yavutse mu gihe bari basinziriye hashize imyaka 400 nta jwi ry’Imana ricyumvikana keretse umubano w’umuntu n’Imana ku giti cye.

Muri aba turagaruka ku ndagagaciro z’umukecuru Anna (Luka 2:36-38)

1. Yari umuhanuzikazi (Ese ni ayahe magambo duhanurira cyangwa twatura ku buzima bwacu, umuryango, itorero, igihugu, umugabane?)

2.Yahoraga mu rusengero (ese turibuka ko natwe turi insengero z’Umwuka wera?)

3.Yahoraga aramya Imana ( Ese tubayeho ubuzima buramya cyangwa buganyishwa n’ejo hazaza)

4.Yiyirizaga ubusa ( Hari abadayimoni birukanwa no gusenga wiyirije ubusa bisobanuye ko kwiyiriza ari ugushaka imbaraga z’Umutima)

5. Yasengaga ku manywa na n’ijoro( gusenga ni itegeko ry’ Imana tugomba kubahiriza twese)

6.Abonye Mesiya ashima Imana imweretse amasezerano (ese twizeye ko umunsi umwe tuzabona ibyo twasezeranyijwe n’Imana itazi kubeshya?

Imana ni iyo kwizerwa iyo isezeranyije irasohoza kandi isezerano rikuru ni ukuzabona Mesiya agarutse gutwara itorero.

7. Avuga ubuhanuzi bwerekeranye no gucungurwa kwa Yerusalemu ( abantu benshi iyo basenga baba bifuza kugira imigisha yo ku giti cyabo, amazu, kurongora, kuzamurwa mu ntera, gutera imbere ariko aba bera ba kera basengeraga ko yerusalemu yacungurwa abantu bagakurwa mu bunyage. Ese twaba dusenga ngo amatorero agire ububyutse abantu bakizwe bave mu buretwa bakoreshwa n’ Umwanzi satani?

Anna gupfakara ntibyamubujije kubana n’Imana neza no gukikira Yesu nawe ndakwifuriza kudaheranwa n’ibibazo byakubayeho byaba ibigeragezo cyangwa ibyakomerekeje umutima wawe, niba hari imyitwarire itari myiza wagize usabe Imana imbabazi.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama waduhamagara kuri +250788422984 dusengera ibyifuzo by’abantu kujj buntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Agakiza family tubifurije Noheli nziza n’Umwaka Mushya wa 2017
Pastor [email protected]