Ibidashobokera abana b’abantu ku Mana birashoboka

‘’Abantu bategereza Zakariya, batangazwa n’uko atinze mu rusengero. Maze asohotse ntiyabasha kuvugana na bo, bamenya yuko hari icyo yerekewe mu rusengero, akajya abacira amarenga akomeza kuba ikiragi. Iminsi y’imirimo ye ishize asubira iwe. Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu’’ Luka 1:21-24.

Zakariya ubwo igihe cyari kigeze nk’uko umuhango w’abatambyi wari uri, ubufindo bwamwerekanye ko ari we ujya kosereza imibavu.

Ngo n’ubwo yari umusaza, umugore we Elizabeti akaba ingumba kandi bakaba bari bamaze gusaza imyaka kuburyo bataba bakibyara, ibyo byose ntibyamubujije kuba agikora umurimo w’Imana (Bivuze ngo tugume mu murimo w’Imana niho tuzatabarirwa).

Ageze ku gicaniro Malayika w’Imana Gaburiyeli aramubonekera amubwira inkuru zo kubyara umwana Yohana, amubwira ko azamubera umunezero, ko azuzura Umwuka wera akivuka, ko azasanganya imitima y’abana n’iy’ababyeyi ngo ariko Zakariya ashidikanya ku ibyo.

Nk’uko no kuri benshi bigenda, hari ubwo tugera mu bigeragezo Imana yatubwira ibiduhumuriza byo gutabarwa, ntitubyizere kuko tubona ntaho byaturuka, tukirengagiza ko ibyo tubona bitadushobokera ku Mana bishoboka.

Malayika aramubwira ati ndi Gaburiyeli uhagarara imbere y’Imana, noherejwe kukubwira inkuru nziza none kubera ko utabyizeye uragobwa ururimi kugeza aho uyu mwana azavukira, ako kanya aba ikiragi.

Yaje gutaha atera Elizabeti inda , uwari ingumba w’umukecuru aratwita, arabyara kuko ku Mana byose birashoboka.

Mu gihe cyo kwita umwana izina, abacira amarenga ngo yite umwana izina.
Afata urupapuro yanfikaho Yohana. Ako kanya ururimi rurakira aravuga nk’uko malayika Gaburiyeli yari yabivuze. Nta jambo na rimwe Imana yabwiye ubwoko bwayo izasiga idasohoje, kuko irera, irakiranuka, ifite ubushobozi n’ububasha ku kintu cyose.

Nshuti ibyo unyuramo sinabimenya ariko ibyo uvuga ni ukuri koko kuri wowe ntibyashoboka, ariko wibuke ko ibidashobokera abana b’abantu imbere y’Imana birashoboka. Na bya bindi bimeze nk’inzozi mu buzima bwawe, bizwi n’umutima wawe gusa.

Yewe hari nubwo ubyirukana ngo bye kuza mu ntekerezo zawe, kuko koko ubona ko ntibyagushobokera ariko humura Imana ifite inzira nyinshi zirenga ibihumbi yakoresha igasohioza jambo ryayo.