Ibidashoboka byashoboka aho kugira ngo ibyo Imana yavuze bihere

Yeremiya 33:19 - Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti "Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ’Nimubasha gukuraho isezerano ryanjye ry’umunsi n’isezerano ryanjye ry’ijoro, kugira ngo umunsi n’ijoro bitazaboneka mu gihe cyabyo, ni ho isezerano nasezeranije Dawidi umugaragu wanjye ryakuka ngo ye kugira umwana azaraga ingoma ye, ndetse n’iry’abatambyi b’Abalewi abagaragu banjye.

Muri aya masaha nibutse Ijambo rikomeye rinyibutsa ukuntu ibyo yavuze ari ihame.

Abantu benshi bafite amasezerano y’Imana baterwa n’ibibazo binyuranye birimo kwibaza ngo:

- Ese koko isezerano Imana yampaye niryo?
- Ese koko byaba bigishoboka ko risohora?
- Byanyurahe ko nta nzira mbona?

Nyamara ibyo bibazo twibaza ntibikwiye kubaho kuko nta Jambo Imana ivuga ngo rihere(Luka 1:45).
Igihe cyose yasezeranye irasohoza.

Nifashishije kino cyanditswe nize ibintu 5:

1) Ibyo dutekereza ko bidashoboka (Guhindura gahunda y’uko amanywa n’ijoro bisimburana) ni byo byoroshye kuruta gukuraho isezerano Imana yavuze!

2) Imana ikomeye kubyo yavuze nk’uko ikomeye kuri gahunda yahaye umunsi n’ijoro kuva yabirema.

3) Imana ntabwo igira ijambo ryoroheje ivuga. Ijambo yakoresheje irema isi n’ijuru ni naryo igikoresha ivuga ku byawe.

4) Icyahagaritse isezerano ryawe kiri ku ruhande rwawe ntabwo kiva ku Mana. Wisuzume!

5) Bigaragaye ko ibyo wabwiwe ko byavuzwe n’Imana bidasohoye, wibaze niba koko byaravuzwe n’Imana cg niba atari amagambo bayitirira itavuze.

Ndabakunda.

Bishop Masengo@Foursquare Gospel Church