Ibibazo duhura nibyo biba inzira tuboneramo Imana.

Twitondere ibitekerezo biba mu mitima yacu (Imigani.4:23) hanyuma tugumane ijambo ryayo mu mitima yacu.

Iyo tugeragejwe, hari igihe twihutira kwitotombera Imana, tukayirakarira twibaza impamvu yemeye ko bitugeraho. Nk’abakristu bashitse, tugomba kwirinda kugereka ku Mana imirimo ya satani. Imana ntabwo ari yo soko y’ikibazo. Iyo ibintu bimeze nabi, bidutume duhangana na satani! Tumurwanye, apana kurwanya Imana, kuko yo iri mu ruhande rwacu!

Kuko tuzi ko Imana ikora byo, kandi ikaba atari yo soko y’ibibazo byose, (Yesaye.54:15), twumve ko byaba ari ubujiji kuyihindukirira kandi itwipfuriza ibyiza ikaba inipfuza no kudufasha. Iyo duhuye n’ikibazo kitugoye, twibuke buri gihe ko hari igisubizo mu Mana, mw’ijambo ryayo!

Yakobo.1:3 – Ikigaragaza ko twizeye, nuko tugira kwihangana, ntiturekure, nubwo ikigeragezo cyatinda.

Dusobanukirwe ko ibiri mw’ijambo ry’Imana bishobora gukemura ibibazo byacu byose. Yesu, icyitegererezo cyacu cyiza, yasubizaga satani amugerageza ngo “ Haranditswe…”. Ni mureke dukurikize urwo rugero!

Yosuwa 1:8 – Gutekereza kw’ijambo ry’Imana, mu giheburayo, iryo jambo barivuga ku buryo risobanura ngo “guhora uvuga” ijambo ubudasiba. Tumere uko rero kandi duhore twiyibutsa amasezerano y’Imana: Zaburi 1:1-3; Abaroma 10:8-10

Twitondere cyane ibyo dutekereza, hanyuma tugumane ijambo ryayo mu mitima yacu.(Imigani 4:23)

Inyigisho ya Joel Spinks