Ibaruwa y’urukundo

Mwana wanjye,

Narakurondoye ndakumenya, ndakuzi (Zaburi 139.1).

Nzi imyicarire yawe n’imihagurukire yawe (Zaburi 139.2).

Nzi imigendere yawe n’imiryamire yawe.

Nzi inzira zawe zose (Zaburi 139.3).

Ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wawe irabazwe yose (Matayo 10.29-31).

Nakuremye mu ishusho yanjye (Itangiriro 1.27).

Muri jye uriho, ufite ubugingo (Ibyakozwe n’intumwa 17.28).

Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko (Yeremiya 1.4-5).

Nagutoranije uhereye kera (Abefeso 1.11-12). Ntabwo uri impanuka (Zaburi 139.15).

Iminsi yawe yose yanditswe mu gitabo cyanjye (Zaburi 139.16). Sindi kure yawe (Ibyakozwe n’intumwa 17.26).

Nakuremye uburyo buteye ubwoba butangaza (Zaburi 139.14). Ni jye waremye ingingo zawe, nkuteraniriza mu nda ya nyoko (Zaburi 139.13).

Ni jye wagukuye mu nda ya nyoko (Zaburi 71.6).

Abatanzi bagoretse ishusho yanjye (Yohana 8.41-44).

Sindi kure yawe, kandi sinkurakariye kuko ndi urukundo (1 Yohana 4.16).

Nkukunda urukundo ruhebuje kuko uri umwana wanjye (1 Yohana 3.1).

Uri umwana wanjye nanjye nkaba So (1 Yohana 3.1).

Ni jye uguha ibyo so wo mu mubiri atabasha kuguha (Matayo 7.11).

Kuko ndi So ukiranuka (Matayo 5.48).

Ubuntu bwose ubona buturuka mu kiganza cyanjye (Yakobo 1.17).

Ni jye uguha ibyo ukennye byose (Matayo 6.31-33).

Ibyo nibwira nzakugirira ni amahoro, si ibibi (Yeremiya 29.11).

Kuko nagukunze urukundo ruhoraho (Yeremiya 31.3).

Ibyo ntekereza ni iby’igiciro kuri wowe, kandi biruta umusenyi wo ku nyanja (Zaburi 139.17-18).

Nezezwa n’uko wandamya ukampimbaza (Zefaniya 3.17).

Sinzigera nkuta ngo ndeke kukugirira neza (Yeremiya 32.40).

Uri ubwoko natoranije (Kuva 19.5). Nezezwa no kuguha igihugu cyanjye n’ibirimo byose (Yeremiya 32.41).

Mfite ubushobozi bwo kukwereka ibikomeye biruhije (Yeremiya 33.3).

Uzanshaka umbone nunshakisha umutima wawe wose (Gutegekla kwa kabiri 4.29).

Unyishimire nanjye nazguha ibyo umutima wawe usaba (Zaburi 37.4).

Kuko ari jye ugutera gukunda no gukora ibyo nishimira (Abafilipi 2.13).

Mbasha gukora ibiruta cyane ibyo usaba, ndetse n’ibyo wibwira byose (Abefeso 3.20).

Kuko ari jyewe uguha ihumure ry’iteka ryose n’ibyiringiro byiza (2 Abatesalonike 2.16-17).

Ni jye uguhumuriza mu makuba yawe yose (2 Abakorinto 1.3-4).

Nuntakira nzakumva, nkukize amakuba n’ibyago byawe byose. (Zaburi 34.18).

Nk’uko umwungeri aterura umwana w’intama mu maboko, ni ko nkufite ku mutima wanjye (Yesaya 40.11).

Nzahanagura amarira ku maso yawe (Ibyahishuwe 21.3-4).

Umubabaro wose wagiriye muri iyi si ntuzongera kubaho (Ibyahishuwe 21.4).

Ndi So ugukunda nk’uko nkunda Umwana wanjye Yesu (Yohana 17.23).

Kuko urukundo nakunze Yesu ruri muri wowe (Yohana 17.26).

Yesu ni ishusho ya kamere yanjye (Abaheburayo 1.3).

Kandi icyatumye aza ni ukugira ngo bigaragaze ko ndi mu ruhande rwawe, ntari umubisha wawe. (Abaroma 8.31).

Kandi ngo akubwire ko ibicumuro byawe ntakibikubaraho (2 Abakorinto 5.18-19).

Icyatumye Yesu apfa ni ukugira ngo anyunge nawe (2 Abakorinto 5.18-19).

Kuba Yesu yarabaye impongano y’ibyaha byawe ni igihamya kidasubirwaho cy’uko nkukunda (1 Yohana 4.10).

Natanze Umwana wanjye w’ikinege kugira ngo nkuronke (Abaroma 8.32).

Niwemera Umwana wanjye Yesu uzaba umfite (1Yohana 2.23).

Kandi nta kizagutandukanya n’urukundo rwanjye (Abaroma 8.38-39).

Iyo umunyabyaha yihannye, [iwanjye] mu ijuru havuga impundu nyinshi (Luka 15.7).

Ndi So, kandi nzahora ndi So (Abefeso 3.14-15).

Ikibazo nkubaza ni iki: Urashaka kuba umwana wanjye? (Yohana 1.12-13).

Ndagutegereje! (Luka 15.11-32).

So ugukunda,

Imana Ishoborabyose.