Ibanga ryo kwibuka ibyo Imana yakoze

Kandi uwo munsi uzababere urwibutso, muzawuziririze ube umunsi mukuru w’Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry’iteka ryose. Kuva 12:14

Imana ikura ubwoko bwayo bw’Abisirayeli mu buretwa bwa Egiputa, iki cyari igihe gikomeye kidashobora kwibagirana. Uyu munsi wabaye mu bihe by’amateka akomeye y’Abisirayeli, ari ko n’Imana yabasabaga kutabyibagirwa. Umunsi baboneyemo gukomera kw’Imana.

Imana yerekanye imbaraga zayo kuri Egiputa hamwe n’ibyago icumi kubera kwinangira kwa Farawo, nyuma Imana ikaza no gutandukanyamo inyanja kabiri. Aya mateka abemera Imana n’abatayemera barayazi cyangwa barayumva. Amafilimi atandukanye yarakozwe kuri aya mateka. Imana nayo yihanangirizaga Abisirayeli kutazibagirwa aya mateka mu gihe bazaba bageze mu gihugu cy’isezerano.

Ubundi iki gikwiye umuntu wese, Imana iba ishaka ko twibuka imirimo ikomeye yakoze mu buzima bwacu, kuko birushaho kudukomeza mu rugendo rugana mu ijuru. Biragoye ko satani akwihebesha iyo ubasha kwibuka imirimo y’Imana, kuko umubwira ko iyakoze ibya mbere ntaho yagiye izakora n’ibindi.

Nshuti usoma ubu butumwa, ujye uhora wibuka ibyo yakoze, uko yakubohoye, indwara yagukijije, agakiza yaguhaye, intambara yakurwaniriye, iyi ni intwaro ikomeye yo kunesha umwanzi cyane igihe aguteza kwiheba mu buzima bwawe.

Ibi bigufasha kumenya ko Imana yawe igihari, kandi ko ishoborabyose.