Ibanga ryo kunesha ubwoba (Igice cya 2) - Yvan Castanou

Intambwe umunani zadufasha kubohoka ku bwoba:

1. Kumenya ko ubwoba ari amarangamutima aterwa n’umwuka mubi

“Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda” 2 Timoteyo 1:7.

Umwuka w’ubwoba ni umwuka ufite kamere y’ubwoba. Mu yandi magambo, ni umwuka ufite ubwoba ugaragaza icyo ufite. Iyo tugumye mu bwoba, tuba dutumira uwo mwuka kugumana natwe. Hano munyumve neza, kugira ubwoba ntabwo bisobanura ko umuntu aba afite dayimoni y’ubwoba. Ariko guhorana ubwoba bishobora gutuma wikururira umwuka w’ubwoba.

2. Kurema ikirere cyo kuramya no guhimbaza aho dutuye, turi mu mwuka w’amasengesho

Imana itura mu mashimwe y’abana bayo. Izamurwa n’ijwi ry’ibyishimo ry’ubwoko bwayo. Nitugira ubwoba, tuzamure muri twe indirimbo zo gushima Imana. Hari ukubaho kw’Imana umwanzi uko yaba ameze kose atabasha guhangara.

“Kandi uko mbasabiye mwese iteka mbasabira nezerewe, kuko mwafatanije nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, muhereye ku musi wa mbere mukageza na nubu. Komeza usome…” Abafilipi 1:4-7.

3. Kwiga no kumenya ijambo ry’Imana rijyanye n’ibihe turimo

Ijambo ry’Imana rirabivugaho iki? Ni ayahe masezerano y’Imana atanga ibisubizo by’ibibazo ndimo kunyuramo? Imana yashyizeho ibya ngombwa byose umuntu ashobora gukenera mu gihe ari mu isi. Imana yakoranye natwe isezerano ririmo uburenganzira n’inshingano.

Igitangaje ku Mana, ni uko nta cyago cyangwa se ikiza cyakuraho isezerano ryayo. Mu yandi magambo, Imana ntabwo ijya yitandukanya n’ijambo ryayo. Ariko ni inshingano zacu kuyibutsa ibyo yadusezeranije.
“Nyibutsa tuburane, shinga urubanza rwawe kugira ngo utsindishirizwe” Yesaya 43: 26.

4. Kwatura n’akanwa ibyo twifuza aho kwatura ibyo tureba
Tugire akamenyero ko kwatura ibyo tuzi kandi twizeye, atari ibyo twumva mu marangamutima yacu. Imbere y’ibiteye ubwoba, ntabwo ari igihe cyo kuvugana n’Imana ahubwo ni igihe cyo kubwira imisozi ituri imbere tuyitegeka kuvaho mu izina rya Yesu. Wari uzi ko Satani akangwa n’imvugo imwe, iyo kwizera.

“Ururimi rwiza ni rwo ruhaza inda y’umuntu, kandi amagambo meza yunguka ni yo amuhesha guhaga” Imigani 18:20-21.

5. Kwiyibutsa no kubara incuro twanesheje.

Haba hari icyo Imana yakoze mu buzima bwacu? Haba hari amakuba yadukijije? Iyo turebye inyuma dusanga hari ibyo Imana yagiye ikora mu buzima bwacu. Iyo rero duhuye n’ibibazo, tumere nka Dawidi twibuka ko Imana yadukijije ejo ari yo iri budukize uyu munsi.

“Dawidi arongera aravuga ati: Uwiteka wandokoye mu nzara z’intare n’idubu, azankiza no mu maboko y’uwo mufilisitiya! Nuko Sawuli abwira Dwidi ati: “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe” 1 Samweli 17 : 37.

6. Guhora witeze gutahukana intsinzi

Turwane twizeye kunesha. Iyo twahanuye ubutsinzi, tubutegereze kuko muri Kristo dufite intsinzi. Ibyo twiteze ni byo tubona mu buzima bwacu. Ntitugasuzure ibyo twibwira. Tugomba kwatura tukanizera ubutsinzi mbere y’uko tububona.

7. Dukore! Dushyire mu bikorwa ibyo twifuza

Igikorwa cyose kigira ingaruka. Gukora ni bwo buryo bwo guhangara ubwoba. Twibuke iki: gutinyuka si ukutagira ubwoba, ahubwo ni uguhangara ibiduteye ubwoba.

8. Tuyobore ibitekerezo byacu

Tugendane cyangwa se twiyegereze ibyo twifuza muri twe. Kubera ko ibitekerezo byacu biterwa n’ibyo twumva, twimenyereze kumva ibitwubaka. Twumve amagambo meza n’ubuhamya. Muri make tugaburire ubugingo bwacu ibyiza kandi bishimisha Imana. Gutinyuka ntabwo ari ukutagira ubwoba, ahubwo ni ukwemera guhangana n’ibiteye ubwoba.

“Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira” Abafilipi 4:8.