Ibanga ryo kunesha ubwoba (Igice cya 1) - Yvan Castanou

“Ubwoba ni imwe mu ntwaro Satani akoresha kugira ngo abuze abana b’Imana kuba mu mugambi Imana yabashyiriyeho. Ubwoba ni imwe mu mpamvu ituma abantu badatera imbere: Ubwoba bwo kuneshwa, ubwoba bwo gutanga ikiguzi, ubwoba bwo gutanga, kurwara, kugwa mu cyaha, gutinya Satani, gutinya kunengwa, gutinya amakimbirane, gutinya ubukene cyangwa se ubukire...”

Amoko y’ubwoba:

Hariho ubwoko bubiri bw’ubwoba: ubwoba bwo guhānwa (soma guhaanwa) n’ubwoba bwo kuneshwa. Gutinya guhānwa bitera umuntu kutagira icyo agerageza gukora, agahitamo kwigana iby’abandi we ntagire icyo atangiza. Butuma umuntu aba ishusho y’abandi. Akenshi ibi bituruka ku burere umuntu aba yaragize, nko kuba abamureze baramweretse ko bamukunze igihe yakoze neza, mu gihe akoze amakosa bakamuhana. Ubwo bwoba bwo kongera guhanwa butuma umuntu akora ibintu kugira ngo yemerwe, bugatuma umuntu yinjira mu murongo w’abandi, nta cyo yishe nta n’icyo akijije. Ubwoba bwo guhānwa butera umuntu kwibaza ibi bibazo: "Abandi barabibona bate?" "Abantu se nibanyanga?" cyangwa ati "Ubu se ni batanyemera ?"
Gutinya kuneshwa bitera umuntu kutagira indi ntambwe atera mu buzima. Umuntu akaba yifuza guhinduka ngo agere kure, ariko agahora yibaza ngo: "Ni iki se kimbwira niba bizashoboka?" cyangwa ati "None se nibitagenda neza?" Ubwoba butuma umuntu ahora ashyira ejo ibyo yagakoze uyu musi, bugatuma umuntu yigumira ahantu yumva amerewe neza kugeza ubwo amahirwe azamusekera, cyangwa se imiryango yose ikingutse nta nzitizi n’imwe abona. Bigatuma umuntu ahora afite impamvu kandi ubwoba ari bwo bubyihishe inyuma, ariko mumenye ko ubwoba bushobora guhinduka icyaha iyo bwabaye akamenyero. Gutinya bigaragaza ko utizeye ko Imana iri mu ruhande rwawe, ko idashoboye kuguha insinzi.

Inkomoko y’ubwoba:

Gutinyuka bitangirira mu gusobanukirwa inkomoko y’ubwoba. Umwana iyo avutse agira ubwoba bwo kuba yagwa, akagira n’ubwoba bw’urusaku aba asanze hanze. Ubundi uko tugenda dukura, tugenda turushaho kugira ubwoba.

Uburyo ubwoba bugenda bukura :

Iyo umuntu akiri muto, kubera amatsiko agerageza gukora ikintu hanyuma akagikora nabi, umubyeyi akamuhana byimazeyo. Ibi bitera umwana kugira ubwoba bwo kugira ikindi yakora. Iyo akuze, akomezanya ubwo bwoba bwo kunanirwa, bwo gukosa, cyangwa bwo kugira icyo atakaza.

Ubwoba buzanwa n’uko hari ibyo tutabona. Iteka iyo dufite ubwoba, biba bivuze ko hari ibyo tudasobanukiwe cyangwa se tutareba. Ubwoba buterwa no kutamenya. Mose yari afite impamvu zo kugira ubwoba, imbere ya Farawo umwami watwaraga isi icyo gihe. Ariko Bibiliya itubwira ko atatinye guhangara uwo mwami imbonankubone, kuko yari yizeye undi Mwami utaboneka. "Kwizera ni ko kwatumye ava muri Egiputa ntatinye umujinya w’umwami, kuko yihanganye nk’ureba Itaboneka" Abaheburayo 11 : 27.

Satani yitwa umwami w’umwijima. Ijambo umwami rigaragaza umuntu uruta abandi, hanyuma ijambo umwijima mu Ruheburayo risobanurwa nko kutamenya. Satani rero yuririra ku butamenya kw’abantu akabayobya. Ashakisha aho hose hatari kumenya, agakoresha abantu amakosa. Ariko iyo tumenye ukuri, turabohoka. Yesu yaravuze ati "MNamwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura" Yohana 8:32.

Ukuri ntabwo ari ko kubatura, ahubwo kukumenya ni byo bibatura. Ukuri kubaho guhera mu itangiriro. Mu yandi magambo, kutamenya ni ko gushyira abantu mu bibazo. Ijambo kumenya mu Ruheburayo ni "YADA", rikubiyemo gusabana, urugwiro no kubana.
Ntitwemere kuganzwa n’ubwoba! Tube intwari twe kuganzwa n’ubwoba. Turebe Umwami utaboneka, twe kureba ku bibazo bitugose. Twibande ku masezerano dufite tutitaye ku ngorane duhura, turebe amahirwe dufite aho kureba inzitizi. Twature ibyiringiro byacu, duhanze amaso yacu Kristo kuko ari We banze ryo kwizera kwacu kandi akaba ari nawe ugusohoza... (Ntuzacikwe n’igice cya 2)