Ibanga ryo kubaho utsinda icyaha!

Yesu ntiyapfuye gusa, yaranazutse, ntakiri mu mva. Uyu munsi ni umukiza kandi ni muzima, ariho. Afite ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Afite ububasha bwo kurinda abe ngo badasitara, abasha kubarinda gutwarwa n’ububata bw’icyaha.Yuda 1:24

Ntabwo afite ubushobozi bwo gutanga agakiza gusa, ahubwo abasha no gukiza abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire. Abaheburayo 7:25
Ijambo ry’Imana rivuga ko iyo atubatuye, tuba tubatuwe rwose kandi by’ukuri. Yohana 8:36

Kwakira Yesu, ni ukwizera icyo Imana yavuze mu ijambo ryayo kubijyanye n’Umwana wayo. Kwizera ko Yesu yazutse, kwizera ko ubu ariho, kwizera ko afite ububasha bwo kuturinda gusitara mu rugendo rugana mu ijuru, ukizera ko afite ubushobozi bwo kutubatura mu bubata bw’icyaha umunsi ku munsi, kandi ukizera ko ibi byose abishoboye, kuko yahawe ubutware muri byose.

Aha ni ho hari ibanga ryo kubaho ubuzima bunesha icyaha. Nituramuka tugeregeje kwirinda n’imbaraga zacu gusa, tuzisanga twananiwe. Ariko nitwemerera Yesu wapfuye akazuka ngo abe ari we uturinda isaha ku isaha, umunsi ku munsi, Yesu azaturinda kandi tuzahora tunesha.

Ni muri Yesu wabambwe dukura kubohorwa ku bugome bw’icyaha aho buva bukagera, tugahanagurwaho gukiranirwa kwacu, urubanza rw’ibyaha rukatuvaho. Ni muri Yesu wazutse dufite ubutsinzi ku mbaraga z’icyaha.

Bamwe bakira Yesu nk’uwishyizeho ibyaha byabo gusa ariko bagahita bamusiga aho bamwakiririye bakigira kure ye, bagaheranwa n’ibindi, bigatuma batabaho ubuzima bunesha icyaha.

Ariko hari abandi babimenye ko nyuma yo kwishyiraho ibyaha, akabizira agapfa yanazutse agahabwa ubutware ku bintu byose, niyo mpamvu umufashe gutya bakomezanya urugendo.

Kugira ngo tugire intangiriro nziza mu bukristo tugomba kwakira Yese nk’uwatwikorereye ibyaha tukababarirwa ariko kandi nanone nk’umucunguzi wacu utakiri mu mva, watubatuye mu bubata bw’icyaha, kandi ahora aturinda gusitara.

Ibi bizadufasha kubaho ubuzima bw’ubutsinzi ku cyaha kuko nubundi niwe utuneshereza muri byose, tumwikoreze urugendo rwacu rwose muri iyi nzira igana mu ijuru. Imana ineshereze abazirikana ko Yesu ari we muhuza wabo nayo gusa.