Ibanga ryo gutumbirira Yesu mu muraba Ev.Maombe Theogene

Matayo14:30 : “Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati: Databuja nkiza.”

Bene data, ncuti z’umusaraba dufatanije urugendo rugana I Siyoni, nifuje kubasangiza iri jambo Imana ishyize ku mutima wanjye rivuga “Ibanga cyangwa imbaraga zituruka mu gutumbira Yesu uri mu kaga,mu muraba ariko ntiwite ku ngano yawo n’aho uturuka ahubwo ugatumbira Yesu wenyine.

Bakristo ni kenshi, Bibiliya idusaba gukomerera mu makuba yacu duhura na yo umunsi ku wundi; Pawulo yandikira Abakorinto yaravuze ngo hashimwe Imana y’umwami wacu Yesu Kristo ariyo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose iduhumuriza no mu makuba yacu yose kugirango natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana. Kuko nk’uko ibyo Kristo yababajwe byadusesekayeho cyane ni ko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo(2kor1:1-5).

Ibitwihebesha n’ibidutera ubwoba bikatugora bidusesekayeho cyane inyuma ariko kunesha no gutsindishirizwa no guhumurizwa muri byo Kristo yatukwinjijemo imbere kandi ikiturimo gifite imbaraga zo gutsikamira ikituriho kuko kidapfa ahubwo ari impano y’Imana imanuka iva mu ijuru.

Bibiliya itwereka urugendo abigisha bakoze mbere batari kumwe na Yesu, kandi ni ingorane zikomeye iteka iyo ugiye ufashe umwanzuro,ukoze utari kumwe na Yesu uhura n’akaga,uyoba inzira kandi uhusha umugambi w’Imana ku buzima bwawe.

Abisirael bagendaga bayobowe n’inkingi y’igicu,yahagarara bagahagarara, yagenda bakagenda intambwe ku ntambwe. Imana ishimwe ko tudapfa kugenda nk’abatagira ubwenge batazi iyo bajya bahagurutse bazi aho bagiye bavuganye na nyir’urugendo. Mukomere kandi mukomeze nubwo nyir’urugendo atagaragara ariko arahari.

Abigishwa bamaze kugenda Yesu avuganye na bo yigiriye ku musozi nimugoroba gusenga abagenderera mu nkoko ariko mbere yavuganye na bo ngo bagende.

Benedata Imana ishaka ko tuba mu buzima bwo kubana n’ijambo ivuganye natwe mu rugendo tukabana na ryo nk’aho ari nyiraryo uhari kuko we ibidutunga mu rugendo abitubikira mu ijambo tugendana kuko angana na ryo kandi ari uwo kwizerwa(yoh1:1). Bageze imbere bahuye n’ikibazo cy’umuyaga uturutse imbere maze ubwato butereganwa n’umuraba bagira ubwoba; biragorana iyo mu buzima dutewe n’umuyaga uturutse imbere utubuza kureba imbere,tukagira ubwoba,tukabura icyerekezo cy’urugendo,tukabona ubuzima buhagaze,tukabura uburyo aho twari tubwiteze,aho abandi babonera tukahaburira, tukabona nta nzira ariko uwavuganye natwe mbere y’umuyaga adusaba gukomeza n’iyo inzira itagaragara hakaba mu kabwibwi we ari kumwe natwe no mu rukuta agusaba gukomeza ngo harimo inzira. Niba mwaravuganye reka kumva ko uri wenyine bitewe n’impamvu z’umuyaga uturutse imbere mu bo mukorana,aho waruteze amaramuko ahubwo menya ko nta kibasha kurogoya imigambi y’Imana(yobu42:2).

Icyo utumbiriye ni cyo urigitamo kandi ni cyo kikubera imbaraga,Petero yatumbiriye Yesu bimuhesha ubushobozi bwo kugenda hejuru y’amazi azengurutswe n’umuyaga kandi umuraba ari mwinshi ariko amukuyeho amaso ayahanze ku ngano y’umuyaga ahita arengerwa. Kura amaso ku muyaga urimo ukubuza amahwemo ukarengerwa ugahungabana mu kwizera ugata ibyiringiro ukabatwa n’ubusimoni (urubingo rusadutse) uhungabanwa n’umuyaga maze uyahange kuri Yesu Kristo ari we buye rikomeza imfuruka kandi nutumbira Yesu uzaba nka we. Benedata birashoboka no mu muraba gutumbira Yesu akaguha imbaraga zo kuba muri wo ariko utawumva ahubwo amaso y’umutima ahweze umenye ibyo wiringizwa n’iyaguhamagaye(Efeso1:16) kandi izakugeza no mu ijuru amahoro.