Ibanga ryo gushyirwa hejuru n’Imana - Ray Hollenbach

Mbese ububi bw’umwana w’umuntu bugira umupaka? Tekereza nk’umuntu w’umupfumu, ubwira abantu ibizaba…! Tekereza iyo arimo gutamba igitambo cy’umuntu, atwika abana be ngo babe igitambo cyoswa. Uwamuha ububasha n’ubutware mu gihugu hose, kugira ngo adakora ibyo gusa ahubwo atoze n’abandi kubikora. Noneho niba ufite umwanya mu bitekerezo byawe, tekereza uyu muntu aramutse ahuye n’urukundo rw’Imana.

Ni iki gikora ku mutima w’Imana? Mu gitabo cy’ibyo ku ngoma dusangamo inkuru z’umuyobozi wari mubi, ariko aza kugirira ubuntu kuri se abiheshejwe no kwicisha bugufi imbere y’Imana. Uwo mwami ni Manase, tumusanga mu 2 Ngoma 33. Manase yakoze ku mutima w’Imana ku bw’umutima we uciye bugufi. Manase ntiyapfuye kugirirwa ubuntu n’Imana gusa, ahubwo yabigizemo uruhare.

Imana Data ikunda umutima uciye bugufi. Yesu yagerageje kenshi kuduhishurira iri banga ritugeza ku mutima w’Imana: “Uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.” Yakoresheje aya magambo incuro zigera kuri enye. Yesu ubwe yicishije bugufi, aba mu byaro bya Isirayeli. Yagaragaje abana nk’urugero rw’umutima uciye bugufi Imana yitaho.

Guca bugufi ni ikimenyetso cy’ukuri no gukiranuka. Abantu bakunda kwifuza ko abayobozi babo b’itorero n’abo mu nzego za Leta bagira umutima uciye bugufi. Bigaragara ko uku kwifuza kugenda kurushaho kwiyongera. Ijambo ryo gushakisha muri Google ryakunze gukoreshwa rigatuma n’abantu babasha kugera kuri blog yanjye ni iri ngo “Twabasha dute kwicisha bugufi?” n’ubwo hashize imyaka ine, abantu bakomeza kurishakisha buri cyumweru. Ku isi yose, abantu bashakisha aya magambo ngo “Nabasha nte kwicisha bugufi nka Yesu?”; “Ni gute twicisha bugufi ikbere y’Imana?” Nta gushidikanya rero, mu guca bugufi harimo ubwiza.

Guca bugufi ni inzira iduhesha gushyikira ubuntu bw’Imana. ugutwi k’Uwiteka guhora kubanguriye kumva gusaba k’umutima uciye bugufi.
Mu nkuru z’Umwami Manase, tuhasanga ibyiringiro kuri buri wese wibaza niba abasha gukora ku mutima w’Imana. dore amasomo ane (4) dukura kuri Manase (2 Ngoma 33) ku bafite imitima iciye bugufi:

1. N’umuntu ucumura bikabije, Imana ivugana na we: (umurongo wa 10)

Uwiteka aburira Manase n’abantu be, ariko ntibabyitaho. Nyuma y’uko Manase akomeje kugomera Imana, ijambo ry’Imana ritwereka ko yakomeje kumusanga. Niba hari uwakubwiye ko Imana ihishwa ibyaha byawe, yarakubeshye. Ibyaha byacu ni kimwe mu bintu bituma Imana ikomeza kutuzaho ikatuburira. Imana iradukunda, ntiyatureka. Ariko si uko urukundo rwayo ruzamuka rukayisanga, ahubwo umutima uciye bugufi urazamuka ukayigeraho.

2. Imana izi kuducisha bugufi: (umurongo wa 11)

Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza abatware b’ingabo z’umwami wa Ashuri, bagafata Manase bakamushyira mu mihama, bakamujyana i Babuloni bamubohesheje iminyururu. Hari itandukaniro rinini hagati yo kwicisha bugufi imbere y’Uiteka no kwicisha bugufi ubwawe imbere ye. Imana ishobora gushyiraho uburyo bwo kuducisha bugufi mu bandi, ariko natwe tubasha kwicisha bugufi imbere yayo.

3. Imitima yacu ishobora gukora ku mutima w’Imana: (umurongo wa 13)

Arayisaba, ni uko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubiza i Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana. Iri ni ihishurirwa rikomeye! Imana ntikangwa n’imbaraga z’abantu, ubutunzi bwabo cyangwa ubwenge. Icyo yitaho ni umutima uciye bugufi. Amasengesho yacu ntabasha kugira imbaraga nk’iyo twitwaye neza imbere y’Imana.

4. Kwicisha bugufi kwacu gushobora guhindura abazavuka hanyuma: (umurongo wa 25)

Mze abantu bo mu gihugu bose bica abagambaniye Umwami Amoni bose, bimika umuhungu we Yosiya ingoma ye. Manase yari afite umwuzukuru witwaga Yosiya, wazanye ububyutse mu gihugu hose. Nkunda gutekereza ko Yosiya yumvize amakosa ya sekuru, n’ubuntu yagiriwe ku bwo kwicisha bugufi. Amasomo twiga mu buzima ashobora kuba imbuto izera 30, 60 cyangwa 100 muu buzima bw’abazadukurikira.

Kwicisha bugufi kwakijije ubugingo bwa Manase. Kwicisha bugufi kwa Yesu kwadukinguriye amarembo y’ijuru. Turi ibikoresho bye biciye bugufi. Isi idutegerejeho kwicisha bugufi.