Ibanga ry’ibyishimo riba mu kubara imigisha, isoko y’umubabaro ikaba mu kubara ibyo tubura

Itangiriro 39:21
Ariko Uwiteka aba kumwe na Yosefu, amugirira neza, amuha kugirira umugisha ku murinzi w’iyo nzu y’imbohe.

Nshuti bavandimwe,

Mu gihe dusoza 2016, nifuje kubasangiza amwe mu masomo meza nize ajyanye no kubara imigisha twabonye.

Nari maze iminsi ntekereza cyane ku bintu byinshi nasengeye bitasubijwe uko nshaka, ku bantu nasengeye ibyabo ntibyacamo (abasabaga urubyaro, umubano mu ngo, akazi, urushako, gukira indwara, kwiga, ingendo,...).

Ariko none Imana inyibukije kubara imigisha yampaye n’iyo yahaye abo nasengeye tudatindaho.

Dore amwe mu masomo nize:

1. Ntaho umuntu ushima atabonera umugisha. Yosefu yakomeje no kubona umugisha ari muri gereza kandi arengana.

2. Akenshi tubara ibibazo bitwugarije aho kwibuka imigisha itabarika itugeraho umunsi ku munsi;

3. Ibyo wagezeho wowe ufata nk’ibisanzwe, hari benshi bamaze iminsi babisengera kandi bo babyiteze nk’igitangaza. Urugero: mu gihe wowe udatinda cyane ku buzima ufite butarimo indwara, hari abantu batabarika basaba igitangaza ngo baba bazima.

4. Ujya kubara imigisha ntatekereza cyane kubyo yasengeye atabonye ahubwo atinda cyane kubyo yabonye atabisengeye;

5. Uburyo bwiza bwo kwishimira umugisha wawe n’ukutigeraranya n’abandi. Muri make, umugisha wawe ujye uwupimira kandi uwurebere gusa kuri wowe. Ukure amaso ku biba ku bandi. Kureba iby’abandi birema ishyari aho kuguha kunyurwa.

6. Mu migisha nta mukene uhaba nk’uko bimeze mu mafaranga. Twese tubaze imigisha dufite aho kubara amafaranga twasanga turi abakire. Bikore urebe ukuntu ukize.

7. Ibanga ry’ibyishimo riba mu kubara imigisha naho isoko y’ibibazo n’ugutekereza ku byo tubuze.

Uyu munsi ubare imigisha yose Imana yaguhaye 2016.
Mugire umugisha.

Rev. Dr. Fidele Masengo,

Umushumba Mukuru wa Foursquare Gospel Church/ Kimironko