Ibanga ry’ibishimo bihoraho Dr Fidèle MASENGO

Habakuki 3:17-18 Naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto, Bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka, N’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro, Nta kabuza ko nishimana Uwiteka, Nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye.

Kimwe mu byanditswe bikomeye nkunda kiri muri iki gitabo cy’Umuhanuzi Habakuki. Kiravuga ngo "umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe".

Iki gitabo gikangurira buri mukristo kwizera Imana mu bihe byose anyuramo. By’umwihariko, cyibutsa abantu kwizera Imana no bihe bikomeye, mu bihe by’inzara, mu bihe by’amakuba.

Kimwe mu bintu byamfashije muri iki gitondo n’inyigisho itwibutsa kwishimira Imana no mu gihe ubuzima bwanze, ibyo twiringiye mu buryo bufatika bitakiriho.

Mu gihugu cya Isiraheli umutini, imizabibu, n’imyelayo bwafatwaga nka bimwe mu bihingwa by’ibanze. Kurumba kwabyo kari akaga gakomeye. Ni nko kubura kw’ibirayi n’ibireti mu Majyaruguru y’u Rwanda. Gushyira kw’amashyo mu biraro n’akaga gakomeye. Ni nko kubura amatungo mu Mutara.

Kubura kw’ibi bintu byose bisobanura gupfa kw’ibyiringiro muri ubu buzima tubamo. Biragoye kwizera Imana mu bihe bisa n’ibi Habakuki yarimo. Kimwe mubyo Satani yarazi gishobora gukuraho kwizera kwa Yobu kwari ukumukuraho abana, imitungo ndetse no kumutera mu mubiri. Ariko kimwe na Habakuki, Yobu yakomeje kwizera, akomeza ibyishimo by’abizera.

Maze gusoma iki cyanditswe nize amasomo 5 akomeye:

1) Ntabwo twishimira Imana kubera ko byose bimeze neza.

2) Ntabwo dutunzwe n’umutini, n’imizabibu ndetse n’amatungo ahubwo dutunzwe n’Iyaremye imitini, inzabibu n’amatungo.

3) Ntabwo ibyishimo nyabyo dufite bishingiye ku byo dufite ahubwo bishingiye ku Mana dufite.

4) Ibyishimo nyabyo bitangira tumaze kurenza amaso ibifatika (imitini...imyalayo n’amashyo).

5) Ibyishimo birambye ntibiterwa n’ibihe turimo (seasons zo kweza no gusarura, seasons zo korora) ahubwo biva ku guhanga amaso Umugenga w’ibihe tunyuramo.

N’iki kikubujije kwishimira Imana? Ndakwifuriza kwishimira Imana yawe none.
Mugire umunsi mwiza mwese!

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr