IYO IMANA IKINZE NTAWUKINGURA, IYO IKINGUYE NTAWUKINGA Pastor KARURANGA Ephraïm

Ibyahishuwe 3:7-13 "Wandikire marayika w’Itorero ry’i Filadelifiya uti"Uwera kandi w’ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati “Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi ntawubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye.Dore nguhaye bamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza bikubite imbere y’ibirenge byawe, bamenye yuko nagukunze.

Imana yagize ibyo ishima Itorero ry’i Filadelifiya; ariko yongeraho iti nshyize urugi rukinguye imbere yawe, ntawe uzarukinga. Bibiliya iyo ivuga urugi, ni ukuvuga ko ari ibireba umuntu ku giti cye. Hari n’aho ivuga amarembo cyangwa inyuma y’amarembo. Ikibazo si ingano y’aho Imana igukinguriye, buri wese azagira ahe. Ninde Imana igiye gukingurira urugi? Si uzi kwivuga ngo abantu bamumenye, Imana ubwayo iratuzi. Izi imirimo yacu.Dore uwo Imana igiye gukingurira urugi:

1. Ni umenya intege nke ze

Mu byo Imana yashimye iri torero, harimo ko bazi intege nke zabo. Dawidi uvugwa nk’intwari nyamara yari afite aho atsindirwa, icyanejeje umutima w’Imana ni uko yageraga aho amenya intege nke ze.

2. Akitondera ijambo ry’Imana

Mukundwa, numenya aho intege nkeya zawe ziri, uzamenya uko witwara. Witondere ibyanditswe byera bituyobora inzira, ariko kandi hari n’ibyo Imana yanditse ku mitima yacu nabyo dutegekwa kumvira. Birababaje ko benshi batacyumvira imitima yabo.

3. Ntiyihakane Imana

Iyo tuvuga kwihakana Imana, tugira ngo ni iby’abandi, ko twe bitatureba. _"Igihe kimwe nagiye mu muryango w’abayisilamu hanyuma ntinya gusenga, umwana wanjye twari kumwe arambaza ati Papa ni kuki utasenze, nti nasenze. Nari nasengeye mu mutima... Mu kuri numvise ko ntsinzwe n’uko nihakanye Imana. Mu gihe nyamara abayisilamu bo bazaga iwacu bagakora imigenzo yabo!”

Ibyo ni byo tugomba kugira muri twe kugira ngo tubone gukingurirwa umuryango wacu.
Imana na yo iti “ Yewe Torero, ubwo wabashije kurinda ibyo, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza.

Mwenedata mukundwa, igihe cy’imperuka kiraruhije. Ni igihe cy’imperuka kandi gifite ibimenyetso biboneka mu itorero, hanze yaryo ndetse no muri wowe ubwawe. Ikimenyimenyi, turigenzuye dusanze abanyabwenge n’abapfu bo muri twe, twese ntawe uri kuzirikana ko uyu munsi waba ari wo we wa nyuma, dore ko nta wemeye ko yasenze yibuka ko Yesu yaza none cyangwa se akaba yanarangiza urugendo rwe uyu munsi. Nyamara aha si iwacu!

Mu itorero na ho tubona ko ibihe by’imperuka byigaragaza. Ni igihe umwuka wa antikristo ukora:Uwo mwuka uri mu buryo 3:

- umwuka wa gifarisayo, umwuka w’abavuga ntibakore;
- Umwuka w’abasadukayo. Ni umwuka w’ababaza cyane, kandi bashaka inyungu z’uwo munsi, kuri abo nta bisobanuro twabona byo kubemeza.
- Umwuka wa gatatu wa antikristo ukorera mu itorero ni uwo gusenya. Uwo mwuka warwanyije Timoteyo yenda gucika intege, ariko Paulo aramwandikira ati komera, urufatiro rw’Imana ruracyariho kandi rwanditsweho ko Uwiteka azi abe.

Ariko nidukomere, unesha azahabwa izina rishya rizamenywa n’urihawe.
(Itang.35:9) Mbere Imana yari yaramusuye ikoresheje Marayika abwirwa ko azitwa Isirayeli, ko atazitwa Yakobo ukundi, ariko Yakobo, ahangaha Imana iragaruka irarikomeza, imwita Isirayeli kuko ryari isezerano.
Imana imaze gusubiramo iryo zina iramubwira iti nitwa Imana Ishobora byose, iti nzakomeza izina ryawe.

Nk’uko Kristo agira amazina atatu ariyo Emanweli, Yesu ndetse na Kristo cyangwa Messiya, natwe niko bikwiriye kuba: izina ry’umurimo (buri wese akwiye kugira icyo amarira Imana mu itorero), izina ry’umugisha, ndetse n’izina ry’uko turi aba Kristo twese duhuriyeho.

Hari icyo Imana igushakaho:

Obadiya 1:15-18
_"Kuko umunsi w’Uwiteka uri hafi uziye amahanga yose, uko wagenje ni ko uzagenzwa, ibyo wagize bizagusubira ku mutwe.Uko mwanywereye ku musozi wanjye wera, ni ko abanyamahanga bose bazajya banywa iteka. Ni ukuri bazanywa bagotomere, kandi bazamera nk’abatigeze kubaho."Ariko ku musozi wa Siyoni hazaba abarokotse kandi hazaba ahera, ab’inzu ya Yakobo bazasubirana ibyabo.Kandi ab’inzu ya Yakobo bazaba umuriro, n’ab’inzu ya Yosefu babe ikirimi cyawo, n’ab’inzu ya Esawu bazaba nk’umurama, bazabatwika bakongoke, ndetse ab’iyo nzu ntawuzasigara, kuko byavuzwe n’Uwiteka.

- Kumenya ko umunsi w’Uwiteka uje. Yesu araje mu gihe ubuzima bukomeje nk’uko bisanzwe.
- Aba Yakobo bazaba umuriro. Bishatse kuvuga ubudahangarwa. Aho umuriro uri haritonderwa. Imana ishaka ko tugira ubudahangarwa.
- Aba Yakobo bazasubirana ibyabo. Ibyo Satani yatwaye, niba uri uwa Yakobo, uzabisubizwa. Ariko birasaba kumenya ko utaragera aho Satani atatera ibuye. Wibuke ko Esawu yavukanaga na Yakobo nyamara baba amahanga abiri. Ni mu murimo ukorera Imana uzageragerezwa, ariko nesha ugeze ku gupfa. Imana iragushakaho ubudahangarwa, niba utabufite busabe; uzabona umugisha.

Deo Jyamubandi