INYUNGU ZIRI MUGUKORA IMYITOZO NGORORA NGINGO

Abantu bakunze kuvuga ko imyitozo ngorora ngingo ari myiza mu buzima bwa buri munsi.ariko tugiye kureba koko niba imyitozo ngorora ngingo haricyo imarira umubiri wacu.Koko rero imyitozo ngorora ngingo ifiteye umubiri wacu imimaro nyisnshi itandukanye ,ariko tugiye kugaragaza imwe muriyo:

Ifasha mukurwanya indwara zidakira

Imyitozo ngorora ngingo hamwe n’imirimo y’ingufu igabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima n’imitsi iyobora amaraso,Diyabete yo mubwoko bwa kabiri,cancer y’amara,kuvungagurika kw’amagupfa n’amenyo,umubyibuho ukabije(obesity). nkuko bigaragazwa nabashakashatsi bo muri Australia kubufatanye n’ ikigo k’igihugu gifite ubuzima rusange munshingano.

Ituma umuntu yumva akomeye (Get stronger)

Imyitozo ngorora ngingo cyangwa imirimo y’ingufu ituma umubiri w’umuntu ukomera kuko ifasha mugukomeza imikaaya,interanirizo(joint) ndetse amagufwa n’imikaya bikaremera.tendons na Ligament nabyo iyi myitozo ituma bikomera.

Igabanya umunaniro n’amavunane

Imyitozo ngorora ngingo igabanya imisemburo itera umunaniro (stess hormone) igatera umubiri gukora umusemburo witwa endorphins utuma umuntu yumva aguwe neza akumva ntamunaniro yewe ntantamavunane.

Ifasha ubwonko gukora neza

Imyitozo ngorora ngingo ifasha ubwonko gukora neza,ikarinda kwibagirwa byahato na hato. Abashakashatsi batandukanye bavuga ko kubwibyo imyitozo ngorora ngingo ndetse n’imirimo y’ingufu yongera amahirwe yo kurama.(Extand life expectance)

Itera guhorana ibyishimo no gusinzira neza

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Orgon stae bagaragaza ko iyo ukora imyitozo ngorora ngingo nibura iminota 150 muminsi irindwi(150minutes/week) biguhesha guhorana akanyamuneza ndetse ukajya usinzira wiziguye.

Ifasha mukugabanya no kuringaniza ibiro

Kongera ibiro biterwa nuko urugero rw’ingufu(calories) zinjiye mu mubiri biciye mu mubiribwa cyangwa mubinyobwa ruruta ingufu umubiri wakoresheje.iyo ushaka kugabanya ibiro ugomba gukora imyitozo ngorora ngingo ndetse nindi mirimo y’ingufu kuko igabanya umubiri uba ukoresha zangufu zinjiye.

Bakunzi bacu rero,imyitozo ngorora ngingo ndetse nindi mirimo ikoresha ingufu z’umubiri ifitiye umubiri wacu imimaro myinshi iyi tuvuze ni imwe muriyo .niba wifuza kugira ubuzima buzira umuze wazibukira imitozo ngorora ngingo ndetse nimirimo y’ingufu.

AHO BYAVUYE:

-www.mayoclinic.org
-www.nhs.uk

Martha@agakiza.org