INTAMBWE 8 ZAGUFASHA KUREMA UMUBANO MWIZA N’IMANA

“umunsi umwe nashatse umuvandimwe wanjye mu rugo ndamubura, Njya kubaza abandi tubana aho ari, bambwira ko batahazi,Ngira amatsiko menshi njya kumushaka,Ndeba mu nzu hose no mu byumba hose ariko nyuma naje kumubona, nsanga ahugiye ku gitabo yasomaga ashishikaye cyane. Icyo gitabo ntakindi cyari ‘Bibiliya’.

Maze kubona ko buri munsi hari isaha igera simubone, nibajije ukuntu Angela narinzi uhora afite ibimuhugije byinshi abona umwanya wo gusoma ijambo ry’Imana kandi akabifatanya n’amasomo yo kw’ishuri, imirimo yo mu rusengero, korali, ndetse n’indi mirimo y’ubukorera bushake yakoraga bikanshobera.

Naje gufata umwanya mubaza ikibimutera , maze mu kunsubiza arambwira ati: “Buri munsi ngomba kugira amahitamo y’umwihariko yo kumarana umwanya na runaka ndetse n’Imana.” Yongeraho ati : ”Ntibyoroshye; ariko ni iby’ agaciro kwegera Imana kuko bimfasha kumenya Imana kandi nkanagira umubano wihariye na yo.”

Angela yari afite intambwe zamufashije kurema umubano uhoraho n’Imana,

Reka turebere hamwe intambwe umunani zadufasha kugirana umubano mwiza n’Imana kandi mu buryo buhoraho:

1. Shyiraho gahunda ifatika kandi ihoraho buri munsi:
Mu kurema umubano mwiza n’Imana , ni byiza gufata gahunda y’ahantu n’igihe bihoraho ukegerana n’Imana. ushobora guhitamo igihe ugendeye kuri gahunda y’umunsi uba ufite ku buryo nta yindi gahunda wica, nk’urugero mu gitondo ukibyuka, ukiva ku ishuri, cyangwa ukimara kurya, gerageza kutiha gahunda ya nijoro cyane hafi yo kujya kuryama, kuko ushobora kuganzwa n’ umunaniro n’ibitotsi ugasinzira utubahirije gahunda wihaye.

2. Hitamo ibikoresho wakwifashisha:
Mu bikoresho by’ibanze twavugamo Bibiliya, imfashanyigisho ishingiye kuri Bibiliya, ndetse na n’ikaye igufasha kwandikamo imirongo ya Bibiliya yakunyuze, cyangwa kugira icyo uvuga kubyo wasomye.

3. Gutangiza isengesho:
Gusaba Imana kugirango igufashe kugumisha umutima kubyo ugiyemo byose ndetse niba ugiye gusoma, igufashe gusobanukirwa n’ibyo ugiye gusoma.

4. Jya ukoresha Bibiliya cyane:
Nubwo waba ufite ibitabo byinshi bishingiye kuri Bibiliya ndetse birimo n’imirongo yo muri Bibiliya, ni byiza ko na Bibiliya iba ihari kugirango umenye ko ibyo urimo gusoma ari ibyavuye muri Bibiliya, atari ibyavuye mu bitabo bibonetse byose, ikindi kandi iyo urimo gusoma Bibiliya, ushobora kubona indi mirongo y’ingirakamaro iri muri Bibiliya itari yanditse mu kindi gitabo gishingiye kuri Bibiliya.

5. Jya usoma Bibiliya kugeza usobanukiwe:
Ubwa mbere usoma umurongo ku wundi, ukawusubiramo kugeza igihe usobanukiwe icyo uvuga ukabona gukomeza kumurongo ukurikiraho. Hanyuma ugasoma igice cyose ukiyumvisha icyo Bibiliya ikubwira, Kabone n’iyo uwo murongo waba warigeze kuwusoma, iyo uwusubiyemo byimbitse Imana ishobora kugusobanurira ikintu utari warigeze usobanukirwa mbere.

6. Ntugasome Bibiliya gusa ngo urekere, jya ukora n’ibyo itegeka (Yakobo1:22-25)
Ahangaha wiyemeza imyifatire ikwiye kukuranga haba mu buryo busanzwe (nko kwihangana, ubugwaneza, n’ibindi) cyangwa se mu buryo bw’umwuka (nko gusenga cyane, guhamya) kugira ngo ujye ubigenderaho, muri buri cyumweru tuba dukwiye guhitamo imwe muri iyi myifatire ikwiye kuranga umukiristo, tukareba imirongo yo muri Bibiliya igira icyo ibivugaho bityo natwe tukagerageza gushyira mu bikorwa icyo Bibiliya ivuga ku myitwarire itandukanye ikwiye kuturanga.

7. Gira ibyo wiyemeza:
Fata ingamba zo kwegerana n’Imana biruseho kuruta mbere, iminsi ikurikiyeho cyangwa mu kwezi gukurikiraho iyemeze gusoma Bibiliya buri munsi bihoraho, nibiba ngombwa wandike agapapuro cyangwa akandi kantu kazajya kakwibutsa intego wiyemeje, ugashyire ahantu nko mu cyumba cyawe aho ushobora kukabona byoroshye bityo kajye kakwibutsa.

8.Ntugacike intege ngo ucogore:
Wamaze kwiyemeza ariko hashobora kubaho iminsi utabashije kubahiriza ibyo wiyemeje, Imana ntago izahita ikureka kuko wacogoye umunsi umwe kubyo wiyemeje.

Imana izi imibereho yacu uko yakabaye, kandi izi n’imitima yacu, Gusa tugomba gukora iyo bwabaga kugirango duhoze gahunda y’Imana ku mwanya wa mbere buri gihe gishoboka cyose, Igihe cyose tumarana n’Imana, ushobora kugikoresha ikakwigisha ndetse ikanagukuza mu buryo bw’umwuka

Source:christianitytoday.com

[email protected]