INTAMBARA Y’UMWUKA WERA N’IMYUKA IYOBYA

…Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w’ibinyoma, havamwo imyuka itatu mibi isa n’ibikeri, kuko ari yo myuka y’abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga Abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose ( Ibyahishuwe 16:13-14)

….Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka, iby’icyaha, kuko batanyizeye, n’ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona, n’iby’amateka kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka. “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira. (Yohana 16: 7-15)

Nk’uko byari isezerano, nyuma y’iminsi 50 Yesu uzutse, abigishwa be ubwo bari mu cyumba, basenga bahuje umutima, igisa n’ibirimi by’umuriro byamanukiye kuri buri umwe, bumva muri bo ibintu bidasanzwe, ibyiyumvo byabo byimurirwa muyindi si, batangira kuvuga indimi batari basanzwe bavuga, ubwoba bari barasigaranye ubwo umwami wabo Yesu yabakurwagamo bumva burashize, basobanukirwa ko uwo ari umwuka wera bahaw,e abantu batangazwa n’ibibaye (Ibyak 2:1-4, )

Ubusanzwe Iyo twumva abavuga mu ndimi twumva bitumvikana ariko kuko Imana yagirango isohoze icyo yavuze, ibaha kuvuga ibyumwa n’abashyitsi n’abanyamahanga bari aho kugirango Imbaraga yabahaye zibone icyo zikora. Petero wari wihakanye Yesu mu minsi 53, kubw’izo mbaraga Arahagarara arahamya, kuko yari ahawe gushira amanga, umwuka yahawe amuhesha guhamiriza abo yatinyaga ko bakwiye Kwizera Yesu bishe bakamubamba kuko ariwe bahawe ubakiza ibyaha, uwo mwanya hihana abarenga ibihumbi bitatu ( havugwa 3000 Ariko abagore n’abana ntibajyaga babarwa). Kubwiriza i Yerusaremu byasaga nk’ibyoroshye, kuko bari basanzwe bahamenyereye, ariko byari ngombwa ko bahabwa imbaraga kuko hari andi moko batavugaga rumwe ( urug : Samariya) kandi nayo yari acyeneye ubutumwa bwiza, Ndetse Byari na Ngombwa ko Natwe banyamahanga batugeraho tukava mu byaha.

Imikorere y’imyuka iyobya muri iki gihe

Kuva muri Edeni Satani yagiye agerageza kurwanya umugambi w’Uko dusobanukirwa Imana, nibwo yatangiye kohereza abadayimoni bakomeye bafite imyuka yo kwishushanya Kwiyoberanya, kubeshya no kwigereranya, uzasanga ahantu henshi Satani Yaragendaga ashaka guhuma amaso abantu akoresheje ubwo buryo ngo batamenya ukuri. Muri Edeni Satani yigize umunyakuri atuma Adam na Eva bahinyura kwera kw’Imana, kwa Farawo Mose yarambitse inkoni ihinduka inzoka n’abapfumu be barabikora bikwereka ko imyuka ya Satani nayo yahawe ubushobozi bwo kwigereranya n’imirimo Imana ikora.

Uyu mugambi Satani ntiyigeze awutezuka ho, ariko hashimwe Uwiteka Imana yacu ko itajya itererana abayisenga ku manywa na nijoro, iraturinda ndetse ikatwigisha ntituyobe. Mu urwandiko 2 Kor 11:3- Pawulo yanditse avuga ngo “Ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo, kuko iyo haje umuntu ubabwira Yesu wundi tutababwiye, mukakira undi mwuka mutakiriye mbere, cyangwa ubundi butumwa mutemeye mumwihanganira mubikunze, ariko jye ko mutanyihanganira, …..13 Bene abo ni intumwa z’ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk’intumwa za Kristo. ..14Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo…25Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk’abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n’imirimo yabo.

Nta narimwe uzahura na Satani mu muhanda agenda, Ahubwo akoresha abantu, Nk’uko iterambere rihora rivuka abantu bakagendana n’ibigezweho nawe ahora avugurura imikorere ye, niyo mpamvu buri uko umwaka utashye uzasanga hagenda haduka byinshi bibi utari usanzwe umenyereye. Abahanuzi kuva cyera bagiye bavuga ko Imana izasuka umwuka wayo mwinshi mu minsi y’imperuka (Yoweli & Yesaya) kuko yari izi ko azaba ari igihe gisaba imbaraga cyane bitewe n’imbaraga z’umwijima zizaba zikora ku mugaragaro kandi ziyobya benshi, ubu rero nicyo gihe twinjiyemo.

-  Umwuka wera aduhesha kubwiriza ibyanditswe byera: Satani nawe ategura abigisha bafite imyuka iyobya kandi bifashishije ibyanditswe, mwibuke ko nawe ubwe yigeze gushukisha Yesu ibyanditswe (Luka 4:10 – Zaburi 91 : 11-12))
-  Umwuka wera atanga kurondora no kumenya ibitaboneshwa amaso : Satani nawe yohereza abamenya ibyo wakoze cyangwa abashika bakoresheje imyuka mibi etc.
-  Umwuka wera aduhesha gukora ibitangaza: Aba Satani nabo barabikora.
-  Umwuka wera ahesha gukiza abarwayi nyamara n’abakoreshwa n’imyuka mibi nabo barabikora, Ngiyo intambara twinjiyemo, biradusaba kuba maso.

Tuzabatandukanya dute?

Bamwe barangwa n’Imirimo ya Kamere abandi imbuto z’umwuka ( Abagalatiya 5:16-25), kuko Abayayobowe n’Umwuka wera batabatwa n’ibyaha, basengera mu kuri, bakihana, bakera imbuto z’abihanywe ndetse bakigisha Yesu wapfuye akazuka ndetse ko inzira ijya mu ijuru ica mu kumwizera ukihana ibyaha, nyabara abandi bo banyuranya nabyo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akāhebwe bakora ibidakwiriye ( Rom 1:28) , ibyo bigisha ntibiva ku mana kuko imyuka ibarimo ituma Bigisha inyigisho zigendanye n’irari rya benshi, bahanura amahoro gusa ndetse ntibavuga ukuri kugirango bikururira benshi, kuko badashaka gutoneka umunyabyaha ahubwo baramuhumuriza ngo yigumire mu byaha bye, ariko wowe ho abameze batyo ujye ubatera umugongo.

Twahawe ubutumwa bwo kugeza mu bihugu byose, Nyamara Hari aho Satani yadutanze ndetse ibyaha babihinduye uburenganzira bwabo, ndetse bimwe muri byo mwirirwa mubyumva, Ubu kuri bamwe Gukuramo inda si ikibazo, ubutinganyi ntacyo bitwaye, kwikinisha n’ibindi Kandi barasenga ? abandi Gusambana babifata nk’ubuzima busanzwe, wamukoraho ngo ntimugakabye. Tugeze mu gihe utabasha gutandukanya Ukijijwe n’udakijijwe, Imyambaro iteye isoni isanzwe izwi mu batizera natwe ntawe ukiyitinya, ibonerana igaragaza umubiri wose, sataguye kuburyo utambuka ukabona ubwambure bwe, nyamara satani araduhuma amaso tukabifata n’ibisanzwe ariko bihishe imyuka y’ubusambanyi irimo kwinjira mu bwoko bw’Imana gahoro gahoro.

Kuri ubu ku isi harabarirwa amadini menshi ya Gishitani, hari ababyemera hari n’abakorera mu ibanga, abandi barakorera Satani bakinjira mu matorero nk’intasi bafite imbaraga z’imyuka mibi zibahesha gukora ibitangaza nyamara bagamije kugusha benshi, ariko torero mube maso, mumenye ko tudacyirana n’abafite imibiri, ahubwo n’abatware ( Ni ibinyembaraga) n’imyuka mibi, iyobya nuko rero muhaguruke dusenge Dusabe umwuka wera atuyobore, aduhe kwambara intwaro zose z’Imana tubashe guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani (Efeso 6: 10- 20)

Twibuke ko abayoborwa nawo aribo bana b’Imana ( Rom 8:14), Umwuka Wera ntago atuma dusubira mu bubata bw’irari ry’ibyaha, ndetse ntago yemera ko dukururwa n’imbaraga z’umwijima ahubwo araduhindura, akatujyana aho dukwiriye kujya Bitari ibyo twaguma mu buzima bwo gukora ibyo twishakiye, tukaba ibyigenge, ntiduhishurirwe ukuri .

Yesu abahe umugisha, Mbifurije kurwana intambara nziza Yo kunesha.

Ernest RUTAGUNGIRA