INKURU Y’INCAMUGONGO: Pastor Mutesi Maggie umwe mu bateguraraga amasengesho y’abayobozi b’amatorero, yatabarutse

Kuri icyi cyumweru tariki ya 10 nzeri 2017, nibwo byamenyekanye ko nyakwigendera Pastor MUTESI Maggie ari na we watangije umuryango Gates of Heaven Ministries( amarembo y’ijuru) yitabye Imana azize urupfu rutunguranye


nyakwigendera MUTESI Maggie
Umwe mu bakozi ba serena hotel aho nyakwigendera yakundaga gukorera amasengesho ni we wemeje iby’urupfu rwe aho yavuze ko ubusanzwe Pastor nta kibazo kidasanzwe yari afite kuko ngo mbere yuko apfa yari mu rugo iwe ari kumwe n’abana, nyuma aza kujya mu cyumba agwa hasi ahita ajyanwa mu bitaro byitiriwe umwami faisal ariko ashiramo umwuka ataragerayo


amwe mu masengesho yateguraga
Nyakwigendera Pastor Maggie yari azwiho gutegura amasengesho ya buri gihembwe y’abayobozi b’amatorero mu Rwandanbimwe mu byo yari amenyereweho ni ugukangurir abanyarwanda guhorana ubumwe n’ubwiyunge

Imana imuhe iruhuko ridashira!

Liliane @agakiza.org