IMPAMVU TUGOMBA KUBAHO NK’ABAKRISTU Pastor MASUMBUKO Josué

Intego: IMPAMVU TUGOMBA KUBAHO NK’ABAKRISTU

Yuda 3,4,11,17 Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby’agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose. ...
Bazabona ishyano kuko bagendeye mu nzira ya Kayini, bagahomboka birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya Balamu bohejwe n’ibiguzi, bakarimbukira mu bugome bwa Kora....

Filip 2:12-16 ...mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi, kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira... mube abana b’Imana batagira inenge hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi, mwerekane ijambo ry’ubugingo kugira ngo mbone uko nzirata ku munsi wa Kristo...

1Petero 1:13-16 Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa.
Mube nk’abana bumvira, ntimwishushanye n’irari mwagiraga kera mukiri injiji.
Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose.

Kuko byanditswe ngo"Muzabe abera kuko ndi uwera."

Impamvu dukwiriye kurwanira ibyo kwizera ni uko agakiza twahawe gakomeye, ni ak’igiciro gihebuje. Agakiza twahawe nta wagaha undi, ni ak’umuntu ku giti cye. Agakiza niko kaduhinduye abana b’Imana (Yoh.1:12). Tugomba kukabamo turi mu isi nubwo tutari ab’isi. Burya rero si ubuyobe kwegera abatarizera tukabamuriikira kuko turi umucyo w’isi.

Intego y’incungu ya Kristo ni ukugira ngo tube abera. Dukenyere mu mitima yacu, twirinde ibisindisha, twiringire impano y’ubuntu Yesu Kristo yazanye ahishurwa. Hari abumva umumaro w’agakiza ari uko kabarindira ubutunzi bwabo! Ibyo ni bito cyane ku cyo agakiza katuzaniye.

Inzira tubujijwe kuko zitwanduza kandi zigatuma izina ry’Imana ritukwa, nk’uko twabyigishijwe muri iki cyumweru, ni inzira za Kayini, inzira za Balamu ndetse n’inzira za Kora.

Ukijijwe asabana n’Imana.

Umuntu ukijijwe agomba kugirana umubano wihariye n’Imana. Si ukuba mu kivunge. Mukundwa, ubusabane bwawe n’Imana bwubakitse bute kandi bushingiye kuki? Ufite ubusabane n’Imana ntabiterwa n’uko abantu bamukunda. Ahubwo aririmba ashize amanga ati: "Njye ndi umukristo n’aho igihugu cyose cyanseka..."

Ukijijwe ahindurwa uwera w’Imana

Icy’ingenzi (priorité) k’uwakijijwe si uko agwiza ubutunzi n’imiryango, oya. Iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba ahindutse icyaremwe gishya. Uwakijijwe agira umwete wo kwezwa ubudasiba. Pawulo we aravuga ati: "Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye." (Filip.3:12). Twezwa n’ijambo, no gusenga, no gusangira ibyacu no kuganira n’abera tubwirana amagambo y’ibyiringiro.

Mu gakiza kacu harimo uruhare rw’Imana ariko hakabamo n’urwacu. Dusohoze agakiza kacu dutinya, duhinda imishyitsi, Imana nayo izadutera gukora no gukunda ibyo yishimira.

Kwera gusaba ko umuntu abishyira mu bitekerezo

Dukenyere mu mitima yacu; ni ukuvuga ko twambara nk’abasiganwa. Aha dusabwa ko duhindura imyumvire. Iyo umuntu yasinze ntabasha guhagarara neza mu nzira. Niyo mpamvu dutegekwa kwirinda ibisindisha. Ikivugwa si inzoga, ahubwo ni ibiturangaza byose bigatuma ibitekerezo cyacu bita umutuzo w’abera. Amagambo nayo ubwayo yaba ibisindisha akirukana umutekano w’imitima yacu.

Abisirayeli, mu ijoro bari buve muri Egiputa bategetswe ko barya umwana w’intama bakenyeye, bakwese inkweto zabo kandi bafashe inkoni mu ntoke. Niko dusabwa natwe guhora twiteguye, mu gihe cy’ubusuhuke bwacu.

Imibanire yacu n’Imana irasaba ko tuyumvira
"Jya umwizera kandi jya umwumvira, ujye unyurwa na Yesu mu kubaho kwawe..." (Gush. No 190). Umukristo ntaba agifite ukwigenga; nk’uko abashakanye bataba bagifite kwishyira no kwizana uko babyumva. Biradukwiriye kubaho ubuzima bwo kugisha Imana inama muri byose.

Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari. Twigane Imana nk’abana bakundwa.

Amen!
Pastor MASUMBUKO Josué