IMANA NIYO IGIRA IJAMBO RYA NYUMA KU BUZIMA BWACU. Pst Matabaro

IMANA NIYO IGIRA IJAMBO RYA NYUMA KU BUZIMA BWACU

Atangiye aririmba hamwe n’Umugore we bagira bati "Nkunda uwo Musaraba wa Yesu uvamo imbaraga zo kunesha, nzahora ngundira Umusaraba kugeza ubwo nzambikwa rya kamba..."

Iki ni cyo kimenyesha yuko unyishimira, Ni uko umwanzi wanjye atavugiriza impundu kunesha. Zaburi 41:12

Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere, agira intama ibihumbi cumi na bine n’ingamiya ibihumbi bitandatu, n’amapfizi ibihumbi bibiri n’indogobe z’ingore igihumbi. Kandi abyara n’abahungu barindwi n’abakobwa batatu.
Umukobwa w’imfura amwita Yemima, uw’ubuheta amwita Keziya, n’uwa gatatu amwita Kerenihapuki.

Kandi mu gihugu cyose nta bagore bari bafite uburanga bwiza nk’abakobwa ba Yobu. Nuko se abahera iminani hamwe na basaza babo. Hanyuma yabyo Yobu amara imyaka ijana na mirongo ine, abona abana be n’abuzukuru be ndetse n’ubuvivi. " Yobu 42:12-16

Ibya Yobu si imigani, oya. Hari aho Ezekiel yasabiye ubwoko bwe imbabazi ku Mana, Imana imubwira ko imaramaje kubahana, ibabwira ko nubwo haza Yobu n’abandi bakabisaba itari bubihindure; Yobu rero yabayeho kandi Imana iramwemera! Yari umukiranutsi utunganye akirinda ibibi kandi ibyo bimenywa n’Imana, ikindi kandi yari umukire wo mu rwego rwo hejuru akagira n’abana nenshi rwose.

Ukubaho kw’Imana kubaka icyashimishije amaso y’Imana. Yewe yageraga n’aho atamba ibitambo kubw’abana be kubwo kwibwira ko baba bacumuye k’Uwiteka. Imana yageze aho imwirata kuri Satani wanasabye ko amwambura ibyo afite byose ngo aho yakwihakana Imana. Ariko Yobu ati navuye mu nda ya mama ntacyo nambaye nzasubira mu nda y’isi ntacyo nambaye.

Ntiyihakana Imana, Satani ati n’umubiri we wungabize... Yobu ararwara atakigira kivurira n’uwo yatakira kuko n’inshuti ze zamuhindutse. Niko kenshi bigendera abanyabibazo, abantu babo bahimba impamvu zabyo nyamara batahagazeho. Inshuti ze zimucira urubanza zimwereka ko ibyo byago bitabasha kuba ku mukiranutsi, ariko Yobu agumya guhamya ko umutima we ntacyo umushinja. Ati kandi haracyariho ibyiringiro ko iyo igiti gitemwe gishobora gushibuka ntihazibukwe ibya mbere.

Imana isumba byose! Isi yose iri mu biganza byayo. Iyo ihamagaye ijuru n’isi biriraba ngo karame Mwami! Yobu niyo yari yiringiye, agira ati naho imitini itatoha, inzabibu ntizere imbuto, bagahingira ubusa, nta kizambuza ko nishimira Uwiteka. Ati naho yanyica nzapfa nkiyiringiye. Ati nzi neza ko umucunguzi wanjye ariho kandi amaherezo azahagarara ku isi, kandi niko biri no mu bugingo bwacu, Umucunguzi wacu ariho! Ati amaso yanjye atari ay’undi azamwitegereza.

Yobu ngo ashaka Imana hejuru, hasi, ibumoso n’iburyo ati ndayibuze, ariko agera aho avuga ko ayumva iburyo ko yihishe mu mbaraga zayo! mbega ukwizera!

Kwizera ni ukugira ubushobozi nwo kwizera hatabona.

Ati nimara kugeragezwa uko Imana ibishaka, nzavamo meze nk’izahabu, kandi arongera aravuga ati inzira yayo sinzayireka. Yemwe, abageragezwa mwahuye n’ibibazo bikomeye, Umucunguzi wanyu ariho! Imana niyo igira icyo ikora, ikakirema kandi ikagikomeza, halleluya!

Yobu ahamagara inshuti ze zamushinje ibyaha ati muzane iminzani mizima, ati nasezeranye n’amaso yanjye ko ntazifuza, ibyo narabikoze... iminzani ivuga ko uko Yobu yahamagawe atigeze ateshuka! Yobu ati icyampa ngo Imana ize imbwire icyo yampoye. Imana ije ntiyabaye akibona icyo kubaza kuko Imana ubwayo ari igisubizo, halleluya! Imana niza ubwayo uzabona igisubizo.

Imana imubaza ibibazo ahubwo kandi abura ibyo avuga : imvura igira se? arayoberwa ; Iti ese wigeze utegeka ko bucya? biramurenga... Yobu ahawe ijambo agira ati : nzi yuko ushobora byose kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe. Ati ibyawe nari narabyumvishije amatwi ati none ndakubonye! Urubanza rurangirira aho, halleluya!

Nta rindi shyanga rifite Imana nk’Uwiteka twiringiye.

Imana ihamagara ba Biludadi irabihanangiriza ko basaba imbabazi z’umukiranutsi w’Imana akirwaye ngo abasabire imbabazi ku Mana cyangwa bagahitamo uripfu.
Imana ntijya yemera ko abanzi b’abakiranutsi bavugiriza impundu kunesha.
Yobu abarambikaho ibiganza ntiyabitura inabi yabo! Ntukiture ababi ibibi byabo.
Imana yunamura Yobu, ahirwa kuruta mbere.

Yemwe, abo Satani yihebesha abongorera ko ibintu bidashoboka ko Imana ibishobora kandi ariyo ifite ijambo rya nyuma. Uwataye ibyiringiro niyunamuke amenye ko Imana ariyo ifite ijambo rya nyuma. Uwo kwa muganga basezereye ngo atahe namenye ko Imana ariyo ifite ijambo rya nyuma,halleluya!

"Nzagera kucyo yavuze, nzagera n’aho yambwiye kuko Imana atari umuntu ngo ibeshye; iyo ivuze biraba yategeka bigakomera, niyo ifite ijambo rya nyuma kuri jye."
Amen!

PASTOR MATABARO James