IKizamini cyo gucya bugufi!

Eliya yaranesheje. Yanesheje ikizami cy’ubuzima. Ni umuhanuzi wanesheje bikomeye ku musozi Carmel. Umuriro waramanutse ,yaratsindishirijwe kandi yubahwa n’Imana. Abantu benshi bemeraga Eliya, ndetse n’abahanuzi bamwe ba Baal bishwe nabo.

 Muri ubwo butsinzi butangaje yagumye mu mwanya we imbere y’Imana.. Yagumye mu kuri ndetse akomeza no guca bugufi. Ava muri uko kunesha yinjira mu kundi kwabereye mu mpinga y’umusozi aho yasenze Imana ikagusha imvura mu bihugu byari biguye umwuma. Yahagaze neza mu kizamini yari ahawe cyo kunesha.Si abantu bose babasha guhagarara neza imbere y’igipimo. Abantu benshi barananiwe, kandi ikibabaje n’uko icyo gipimo gishobora kugera kuri buri wese.

Abakristu bamwe bahita bata umurongo bari bariho kubera akantu kamwe gusa Imana yabakoresheje bakanesha mu buryo budasanzwe. Abandi nabo bakitwara neza mu gihe runaka, hanyuma, mu gihe intsizi zikomeje kuza zisimburana ahantu hatandukanye baba barwaniye mu buzima busanzwe bwa gikristo, bagatangira gutsikira ,kugenda badandabirana hanyuma amaherezo bagatakaza kwizera kwabo ko mu mutima ndetse n’urukundo rwo mu mutima bari bafitanye n’Imana bishimiye intsinzi y’akanya gato mu buryo bwihuse . Gushyirwa hejuru byabaye mu buryo bwihuse , ku buryo uwo mwanya w’icyubahiro wabateye isereri..

Gutakaza ugucabugufi.

Kuba umuntu agenda akoreshwa n’Imana ibintu bikomeye ndetse binatangaje” mu murimo w’Imana, bikururira igice cy’abantu bamwe kumushyira hejuru , bakamuvuga mu binyamakuru, bakamuvuga ibigwi bitandukanye ku buryo iyo bitinze bimumaramo imbaraga, bikamwiba guca bugufi, bigasenya imbaraga yari afite z’umukozi wiyeguriye Imana. Ibyangizwa ntibyangizwa rimwe gusa,kandi abanyamwuka bashobora kubona ko hari ibiri kwangirika ndetse bakaba abahamya babyo bafite umubabaro mwinshi.Uwo muntu w’Imana wari uciye bugufi mbere, yarangije kwimakaza ubwibone muri we kandi mu buryo atazi. Ntaba agishoboye kwihanganira umuvuguruza,Ntashobora kwihanganira abavuga ko ibyo yakoze atari byo haba ku bintu bye bwite cyangwa kubyo yakoreye abandi.

Uwo muntu yumva umunezero mwinshi mu cyubahiro no mu gushyirwa hejuru. Bimumerera nk’imibavu ihumura neza. Asuzugura cyane abongera ibisingizo kubyo yari asanganywe.Aba yumva bari gutakaza igihe cyabo. Ashaka ko ariwe gusa berekezaho icyotero cy’imibavu. Nubwo haba harabayeho igihe ibinyamakuru byaba byaramusebeje cyangwa se byaramuvuze nabi, ariko noneho yohereza za copie z’inyamakuru bimusingiza ku bindi binyamakuru kugira ngo inkuru y’uko yabaye icyamamare ikwire mu gihugu cyose.

Abamugariye ku rugamba rwo gukoreshwa ibitangaza.(Victime du Succès )

Ni umuntu wamanutse mu ntera.. Afite ikigirwamana mu buzima bwe, kandi icyo kigirwamana ni we.Agira ibihe byo kwisenga no kwiramya. Ntiyemera ko ubuzima bwe ari uko bumeze ahubwo avuga ko nk’uko bose babibona Yesu ari uwa 2 mu buzima bwe.

Kera yabaga ari munini mu butoya bwe, ariko ubu ni muto mu bunini bwe. Ikibazo n’uko atabizi.Imana irabizi ; abantu barabibona,ariko we ntabyo azi. Uwamanuwe mu ntera, niwe wanyuma wo kubimenya. Imana mu bwiza bwayo, izereka umukozi wayo ibikorwa bibi yakoze . Uwo tuvuga washutswe na satani,agafatirwa mubyo yibeshye ngo ni icyubahiro, hagera igihe agatotesha uburiri bwe amarira y’umubabaro, amaze kubona ko atabashije guhagarara neza mu bitangaza Imana yagiye imukoresha. Akiri mu mwuka wo guca bugufi ndetse no kutamenya yari umukiranutsi. Aliko noneho yataye umutwe burundu uhereye igihe Imana yamushyiriye hejuru.

Ni nde wakifuza gukoreshwa n’Imana ibitangaza?

Abantu benshi barabyifuza kandi abenshi binjiye muri icyo cyumba cya “success”, basohokamo barakomeretse mu bugingo ndetse barasubiye inyuma mu mitima yabo kandi cyane , abandi ugasanga bafatiweyo mu buryo butunguranye n’ibyaha bisanzwe. Ntabwo abavugabutumwa bakiri bato bakunze kuvugwaho cyane. amagambo yo kubashyira hejuru ariko nabo baduhagaritse imitima.

.Aha umuntu ntiyavuga ibibazo byagiye bizanwa n’abantu b’abakrisito batagira ibanga,basingiza umuntu mu rwongorerano .Birumvikana ko umuntu w’Imana washimiwe mu rwongorerano, washimwe mu buryo bw’ibimenyetso agaragaza ko akeneye icyubahiro cyose cyo mw’isi ndetse no gusigwa guturutse kuby’abantu bamuvugaho bamushyira hejuru ; Turebye gato ku bihangange byo mu mwuka bivugwa muri Bibiliya, harimoYozefu, Eliya, Daniyeli na Pawulo tubona ko bo ntaho bari bahuriye n’ibyo babasingizaga ndetse n’ibyo babatakaga.Bake cyane nibo babasha guhagarara bashikamye imbere y’ibisingizo. Bake cyane nibo babasha kugirirwa icyizere mu gihe bahagaritswe ahirengeye nko ku mpinga y’umusozi. Ni bake bahabwa inkoni y’ubutware ntibasige bangije ibintu ariyo bishingikirijeho.. Abandi ya nkoni ikababera nk’urufunzo (Roseau) ruzabacamo kabiri

Kubera impamvu zo kuba munsi y’ubushobozi bw’ubumara bwo kuba ikirangirire,gukomerwa amashyi kuvugirizwa impundu na rubanda ndetse no kugira isereri yaho hantu hirengeye washyizwe, Guca bugufi n’ukuri kuba muri Kristo biratakara , wa muntu wari uciye bugufi akishyira hejuru.Uwari umwana w’Imana kera akaba umutegetsi, uwari umuvugabutumwa woroheje utazi n’ibintu byinshi agasigara akandagiza abantu ububasha yahawe ameze nk’umwami w’umunyadini uva ku ngoma aruko apfuye.

Bake cyane nibo bashobora guhagarara neza mu gushirwa hejuru ndetse no mu guhabwa ubutware. Bamwe nka Eliya barabishobora.Icyaduha umubare wabo ukazamuka.Ariko benshi ntibabishobora.Bagenda bagana mu gihombo.Reba ukuntu bagenda badandabirana, reba ukuntu bagwa Umva urusaku rwo kwirundura hasi kwabo !Mana yanjye ugire imbabazi!

Source : The Watchword