IHURIRO RY’ABAGIZE AGAKIZA FAMILY

Nshuti muvandimwe dusangiye inzira ijya mu ijuru tukanahuzwa n’agakiza family, ndakuramukije mu izina rya Yesu. Amahoro y’ Imana abane nawe.

Nkuko byagiye byifuzwa na benshi ko abagize agakiza family n’abakunzi b’urubuga www.agakiza.org muri rusange, ko bajya bahura rimwe mu gihebwe bakaganira ku ntego nyamukuru y’ubutumwa bwiza, turabamenyesha ko ubuyobozi bw’Agakiza family bwateguye ihuriro kuri uyu wa gatandatu tariki 02/04/2016, rikazabera Kicukiro Centre munsi ya Banque Populaire kuva saa tatu kugera saa cyenda (9h00’-15h00’).

Dore bimwe mu bikorwa bizakorerwa muri iryo huriro

 Kumenyana cg kwibwirana mu buryo buhagije ku buryo buri wese amenya mugenzi we nk’abavandimwe bagize umuryango w’Agakiza family.
 Kugezwaho iyerekwa ry’Agakiza (uburyo bwo kuzana abantu kuri kristo hakoreshejwe ikoranabuhanga).
 Kugezwaho ibikorwa bizakorwa mu bihebwe bitatu(3) bisigaye by’uyu mwaka.
 Kumenya uruhare rwacu mu gufasha amatorero duturukamo uko yakomeza inshyingano nyamukuru twasigiwe na Yesu (kubwiriza ubutumwa bwiza kugera ku mpera y’isi,Matayo 28:19-20).
 Ubusabane

Ubuyobozi bw’Agakiza family bukomeje kubashimira uburyo mudahwema kubushyigikira ndetse n’urukundo mugaragaza ko mukunda ivugabutumwa kandi bubifurije kurushaho gukora umurimo w’Imana nk’abakorera ikamba ritangirika.
Ugeze kicukiro centre wahamagara kuri numero ikurikira ugahita ubona ukuyobora:

Telephone: +250788422984, 0788752625
+250788498910, 0788440690

NB: Muzitwaze itike y’urugendo gusa!
Nimuze mwumve kandi musobanukirwe intego nyamukuru Yesu yasigiye itorero!