IGISUBIZO GITO CYUZUYE KANDI KIZIYE IGIHE "MWICECEKERE"

Ubwo Abisrael bavaga muri Egiputa Farawo yabibeshyeho,agirango ni ubwoko busanzwe abomaho ngo abagarure cg abice,Abisrael nabo batangiye kwivovotera Mose bamubaza niba nta mva zari muri Egiputa kuba abazanye gupfira mu butayu banabanje gukora urugendo!

Birumvikana neza ko nta byiringiro byo kurokoka inkota ya Farawo bari bafite,ariko Mose yabasabye gukora icyo bashoboye Imana igakora ibyo badashoboye!

Mose asubiza abantu ati"Mwitinya MWIHAGARARIRE gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi. Uwiteka ari BUBARWANIRIRE, MWICECEKERE kuva14:13-14

Iri ni ijambo ryaziye igihe mu matwi y’Abisrayeli,ariko ryabasabaga ikintu gikunda gukomerera uri mu bibazo, nyamara kigakemura byinshi ’’GUCECEKA" gusa!!!

Imana mugukemura ibibazo by’abana bayo ijya idusaba umusanzu muto, kandi dushoboye. Nawe uyumunsi ndakubwira ngo wisakuza ICECEKERE.

Niba waruzi agaciro ufite mu maso y’Imana watuza kuko naho uri abantu batazi yo irahagusanga ikakurinda, ikakwitaho

Ubwo bwoko yabubonye mu gihugu kidaturwamo, Mu butayu butarimo abantu iwabo w’inyamaswa zihuma, ARABUGOTA ARABUKUYAKUYA, ABURINDA NK’IMBONI Y’IJISHO RYE. Gutgk32:10

Ndakwinginze Ongera wibuke agaciro ufite mu maso y’Imana, wige guceceka mu bibazo no kugendera mu ijambo maze wirebere,ngo ugukozeho, araba akoze mu jisho ry’Imana.

Wireba igihe bimaze n’ubunini bwabyo,Tangira ubone ubunini bw’Imana burengeye kure ibyagukuye mu Mwuka ariko" wicecekere" Imana ntikorera mu rusaku!

Pastorviva.pcm@gmail.com
POWER OF CHANGE MINISTRIES