IBYISHIMO BYANJYE BIRUTA IBINDI "YERUSALEMU YO MU IJURU" Zab.137:5-6

Umudugudu utabamo intambara, imfubyi ntizihakubitirwa, inzugi zaho nta ngufuri zibaho kuko nta bajura , nta bitaro bibayo kuko nta barwayi, nta manywa nta joro, nta rusengero rubayo kuko Imana n’Umwana wayo ari bo rusengero…

Ntitwabisobanuza ubwenge nk’uko Bibiliya yavuze ngo: ”Iby’ijisho ritigeze kureba, n’ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu…” (1Abak.2:9)

Ni ururembo Aburahamu n’abizera basezeranijwe bakarutegereza, umudugudu Imana yubatse ikawurema.

“Kuko yategerezaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uw’Imana yubatse ikawurema.” (Abah.11:10)

“Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukira mu isi. Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo. Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo. Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu.” (Abah.11:13-16)

Aburahamu amaze kubona uyu mudugudu byatumye atubaka mu isi, ahubwo abana na Isaka na Yakobo mu mahema!

“Kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza.” (Abah.13:14)

Ni ngombwa ngo abizera bagire iri hishurirwa rikomeye, bamenye ibyo twasezeranijwe nk’uko Pawulo yabyandikiye Abefeso: ”Kugirango Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera” (Abefeso1:17-18)

Pawulo wari warabonye icyo gihugu yabyandikiye Abifilipi mu bice bitatu ati: ”Naho twebwe ho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo”

Ubu dufite ubwenegihugu bwo mu isi n’ubwo mu ijuru (DOUBLE NATIONALITE)!

Yerusalemu nshya ni umurwa utangaje, ukomoka mu ijuru, wo mu mwuka, wera, utunganijwe kandi w’ibyishimo nkuko tubisoma mu byanditswe:
(Ibyah.21:10,11;Ibyah.3:12)

Mukristo ageze mu gihugu Beula yawugiriye urukumbuzi arinda arwara araremba, ni Umurwa utangaje.

Niba wifuza kwinjira muri uyu mudugudu ndakwereka irembo:

“Nijye rembo umuntu niyinjira muri jye azakizwa”Yoh.10:9
“Kuko ari we uduhesha uko turi amaharakubiri, kwegera Data wa twese turi mu mwuka umwe.” Abefeso2:18
“Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”Ibyak4:12
“HAHIRWA ABAMESERA IBISHURA BYABO KUGIRANGO BEMERERWE KWEGERA CYA GITI CY’UBUGINGO, KANDI BANYURE MU MAREMBO BINJIRE MURI RWA RUREMBO” Ibyah.22:14

Amen!
Pacifique Mugayempore