IBINTU 4 UMUKRISTO AKWIYE KUBAKA MU MIBEREHO YE. (Igice cya 4) Rev Mugiraneza

Hari imbaraga zituruka mu kwibuka urupfu rwa Yesu

Ubushize twabonye inkingi ya kabiri ivuga ko umuntu atihagije agomba gusabana n’abandi (fellowship) nayo ya kurikiraga inkingi yo gukunda ijambo ry’Imana. Ubu tugiye kurebera hamwe inkingi ya gatatu ivuga ku kwibuka urupfu rw’Umwami Yesu binyuze mukumanyagura imitsima (Ibyakozwe n’ntumwa 2:42).

Mbere yuko Yesu asubira mu ijuru yasize ashyizeho imihango ibiri igomba kubahirizwa ni uwari we wese umwizera. Ikaba ari iyi ikurikira : Umubatizo n’ifunguro ryera. Umuntu abatizwa rimwe akaba yinjiye mu Itorero rya Kristo ariko agomba guhora yibuka urupfu rwa Yesu iteka bivuga ko agomba kugira umwete wo kwegera ameza y’umwami Yesu kuko aribwo buryo bwiza bwo kwibuka urupfu rwa Yesu.

Umwami Yesu ubwe niwe washyizeho Igaburo ryera (Matayo 26:26-29 ; Mariko 14:22-25 ; Luka 22:13-20). Nkuko iyo umuntu atabatije aba atari umukristo niko ni umukristo utegera igaburo ryera ubusabane bwe na Kristo buba butuzuye.

Bibliya ikoresha amazina 5 atandukanye avuga ifunguro rya nyuma Yesu yasangiye n’abigishwa be :

1. Kumanyagura imitsima (Breaking of bread) Ibyakozwe n’Intumwa 2:42,46 ;
2. Gushimira (Eucharist) 1 Abakorinto 10:16, 11:23-24
3. Ameza y’umwami ( Lord’s table) 1 Abakorinto 10:21
4. Ifunguro ry’Umwami (Lord’s Supper) 1 Abakorinto 11:20
5. Igaburo ryera (Holy communion) 1 Abakorinto 11:20

Ukurikije aya mazina tumaze kubona , kwibuka Yesu dusangirira umutsima n’igikombe Bizana ubumwe bukomeye hagati y’abizera no hagati ya Yesu n’abamwizera hakaba urukundo rukomeye kuko bibuka imibabaro yagize abitangira.

Hari imbaraga zizanwa no kwibuka urupfu rwa Yesu :

a. Kwibuka urukundo rwa Yesu Kristo yagaragarije murupfu rwe byubaka ubusabane bwimbitse mubuzima bw’umwizera na Yesu ;
b. Kwibuka imibabaro ya Yesu Kristo bitanga imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo bya hano ku isi ;
c. Kuba mubusabane bwo ku igaburo bidukumbuza kuzicarana na Yesu tugasangirira mubwami bwo mu ijuru ;
d. Kwibuka urupfu rwa Yesu bituma yezwa kuko mbere yo kuryakira arabanza akisuzuma ;
e. Byubaka ubumwe bwa bizera kuko ribazanira kwiyivanamo ubuvandimwe.

Igihe Yesu ashyiraho igaburo ryera yashakaga gusigira urwibutso abamwizera bazajya bamwibukiraho. Wabigereranya ni umuntu wari ugiye kujya muruzinduko rwakure akazatinda kugaruka, mbere yuko agenda agasiga ifoto ye cg videwo. Mugihe inshuti ze zizajya zimukumbura zikareba ya foto cg ya videwo, ibi bigatuma atibagirana mu nshuti ze.

Hari ibintu bitanu igaburo ryera ritwigisha :

1. Kwibuka Yesu 1 Abakorinto 11:25
2. Isezerano rishya Matayo 26:28
3. Kwamamaza cg gutangaza urupfu rwa Yesu 1 Abakorinto11:26
4. Ubuhanuzi bw’uko Yesu azagaruka kujyana abamwizera Matayo26:29
5. Yesu hagati y’abamwizera Matayo18:20

Muvandimwe umaze gusoma irijambo ry’Imana ndakugira inama yo kugira mwete wo kwibuka Yesu wakomotse murubyaro rwa Dawidi agatanga ubuzima bwe kubwawe kugirango akubohore ingoyi z’icyaha binyuze mumibabaro ntagereranywa ; uburyo bwiza bwo kumwibuka ni ukwegera ameza ye.

Rev. Jean Baptiste Mugiraneza
Biracyaza.........