I Kigali, Korari Ukuboko kw’ iburyo igiye gushyira hanze album ya 2 yitwa « Imana yacu irabyukuruka.»


Korari Ukuboko kw’iburyo ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi ya Gatenga ku mudugudu wa Gatenga, kuri uyu wa mbere iratangira igitaramo kizamara iminsi 6 kizasozwa ku cyumweru taliki ya 13/08/2017, aho bazaba bamurika album yabo ya kabiri yiswe « Imana yacu irabyukuruka. »

Mu minsi itandatu y’ibitaramo by’amashimwe bibanziriza igitaramo kirambuye cyo kumurika iyi Album, hatumiwe korari zitandukanye harimo izibana na korari Ukuboko kw’iburyo ku mudugudu wa Gatenga ndetse n’andi nka Korari Naioth ADEPR SEGEM, Korari Philadelphie ADEPR Kagarama, Korari Hyssop ADEPR Kiruhura, Korari Louange ADEPR Gatsata, Korari Itabaza ADEPR Muganza. Muri ibi bitaramo kandi hazaririmbamo abahanzi nka Usanase Nice, Nyirahabineza Gaudence, na Mucyo Adonis.

Ibi biterane byo mu mibyizi bizajya bitangira saa 16h00. Hazabwiriza abavugabutumwa batandukanye nka Past Zigirinshuti Michel, Ev. Bosco, Past. Semajeri, Past Munezero, na Pasteur Uwambaje Emmanuel.

By’umwihariko, Past. Uwambaje Emmanuel aramara iki cyumweru cyose abwiriza mu masengesho ya mu gitondo (Nibature) azasoze umwanya we mu materaniro yo ku cyumweru.

Past. Uwambaje Emmanuel

Mu gitaramo cyo kumurika album nyirizina ku cyumweru taliki ya 13/07/2017, korari Ukuboko kw’iburyo izafatanya na korari Gibeyoni ADEPR Murambi, Umuramyi Simon Kabera, na Ev. Muvunyi Hyppolite.

Ev. Muvunyi Hyppolite.


Simon Kabera


korari Gibeyoni

Imana yacu irabyukuruka ni album ije ikurikira iyambere yitwa « Yesu ni ingabo »

Korari Ukuboko kw’iburyo imaze imyaka 28 ikora umurimo w’ivugabutumwa mu mujyi wa Kigali no mu bice bitandukanye by’Urwagasabo. Yatangiye umurimo w’Imana mu 1989 ari korari y’abana b’ishuli ryo ku Cyumweru, iza guhinduka iy’urubyiruko ahayinga 1990. Yaje guhabwa izina mu mwaka w’1989 « Ukuboko kw’iburyo » Ibijyanye n’iri zina biboneka muri Bibiliya muri Zaburi 118:15-17.

Niyondora Vedaste [email protected]