Huye: Singiza Music Ministries yateguye igitaramo cyo gushima Imana

Kuri byinshi Imana yabakoreye, abagize Singiza Music Ministries bari gutegura umunsi ukomeye wo gushima Imana (Thanksgiving Concert ) mu gitaramo bategura taliki ya 1 Werurwe 2014, kizabera i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu kiganiro gito twagiranye n’umuyobozi wa Singiza Music Mutesi Sipha, yadutangarije ko muri icyo gitaramo bazaba bashima Imana ku bwa byinshi yabakoreye mu mwaka wa 2013, harimo kuba yarabashyigikiye mu gikorwa bakoze cyo kwerekana album yabo ahantu hatandukanye nk’i Burundi aho yazengurutse imijyi itandukanye, ndetse ikaza mu mujyi wa Kigali kumurika iyo album.

Mutesi Sifa yakomeje adutangariza ko nyuma y’icyo gikorwa bazakurikizaho kumurika album yabo nshya ariko byo bakaba bakibisengera. Ubusanzwe Singiza Music Ministries ni umuryango wa Gikristo utabogamiye ku idini, ndetse ukaba ugizwe n’abaturuka mu matorero atandukanye.

Singiza ikorera umurimo w’Imana i Huye mu ntara y’Amajyepfo, i Kigali ndetse n’i Burundi.

Mupende Gideon