Humura ntabwo Imana yagutaye

‘’Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri.’’ Yesaya 45:2

Harubwo umuntu yibwira ko kuba Imana iri kumwe nawe ari uko gusa iri gukora ibintu uko abyifuza, ibintu byagenze neza, ariko burya no mu bibazo urebye neza wabona Imana itagusize.

Abantu benshi bataka bicitse mu buzima ko yabasize ariko iyo bageze imbere ikabereka intambara yabarwaniriye barihana.
Imana ntiyagusiga kuko wahura n’akaga muri iyi, ahubwo mu byo ukora byose ntugatakaze ibyiringiro mu buzima bwawe ahubwo ujye uhora uyisaba kukuba hafi.

Hari igitekerezo cy’umugabo umwe wari umu kristo cyane, Imana yaramubwiye iti “Aho uzaba uri hose nzaba ndi kumwe nawe, nzakurinda ntakibi kizakugeraho! Mbese imubwira ko naho yaca mu muriro atazashya cyangwa amazi ngo amutembane ndetse ko n’inyamanswa z’inkazi ntacyo zizamutwara.’’

Imuha ikimenyetso ku gicucucucu, mbese ko ahantu hose azaba ari azajya abona n’igicucu cye kiri kumwe nicyayo bikamubera ikimenyetso. Ubwo rero yarari kugenda agera mu ishyamba rinini, yumva ubwoba buramutashye ariko arikomeza kuko yabonaga igicucu cy’Imana kikiri kumwe nawe.

Gusa uko inyamanswa imwegera igicucu akakibura akabona kimwe gusa, hashize akanya asa n’utaye ubwenge yongera gushiduka yarenze rya shyamba, agiye kubona abona cya gicucu kiragarutse baragendana, ahita asakuza asa nukomera ati mbega Imana!

Wabonye igikoko kije uhita uhunga uziko mba napfuye? Imana iramubaza iti nonese byagenze bite? Undi arasubiza ati rwose simbizi mperuka mbona igikoko kigiye kundya, gusa naje kugarura ubwenge narenze ishyamba n’igikoko ntakireba.
Imana iramubwira iti “Burya cya gihe ubwo wabonaga yanyamanswa ije kukurya, nabonaga birangiye ariko nahise nguterura igikoko kirakubura, burya niyo mpamvu wabonaga hari igicucu kimwe cyari icyanjye.’’

Mu by’ukuri natwe abakristo hari igihe tugera mu bikomeye, tukabona neza Imana yaradutaye, ndetse ntikinatwibuka ariko burya siko bimeze, kuko Imana yacu ntiyadusiga, oya, ninayo mpamvu duhura n’intambara zikomeye ariko tukazisohokamo tugikijijwe, kuko atari Imana ubwayo byakagenze ukundi.

Uyu munsi utuze umutima Imana yawe ntaho yagiye irahari kubwawe, yo izemera itange ingabo nyinshi zipfe kubwawe wowe ariko ikurengere, kandi ujye wibuka ko yivugiye ko itazemera ko izina ryayo ritukwa, humura ntabwo uzakorwa n’isoni Imana niza ntabwo izaceceka, kandi uyiringire, ibyo ubona byose ubibwire ko ufite Imana ibirusha imbaraga, kandi satani nakubwira ko Imana yakuretse, ujye umubwira ko itabikora, wisubizemo ibyiringiro.

Imana iguhe umugisha!!