Humura ibyawe Imana Yo ntiyabirambirwa!

“ Uwo mugore asama inda abyara umuhungu, maze abonye ko ari umwana mwiza, amuhisha amezi atatu. Ananiwe guhora amuhisha, amubohera akato gapfundikiye mu ntamyi, agasiga ibumba n’ubushishi, ashyiramo uwomwana, agashyira mu rufunzo rwo ku nkombe y’uruzi” Kuva 2: 2-3

Uyu mwana ni Mose wo muri Bibiliya. Habayeho igihe, abisiraheri baba mu kaga gakomeye. Icyo gihe umwami wa Egiputa atanga itegeko ryo guhotora abana b’abisirayeri b’abahungu bavuka. Uwo mwami Farawo abonye ibyo bidahagije, ashyiraho irindi tegeko ko umuhungu uzajya avuka bazajya bamujugunya mu ruzi.

Nyina wa Mose yagize ingorane zo kubyara muri icyo gihe kibi kandi kitari cyoroheye abisirayeri. Bibiliya itubwiye ko ngo yagerageje ibishoboka byose ngo amuhishe, ngo amuhisha amezi atatu, ariko agezaho ngo yumva ananiwe guhora amuhisha ahitamo kumuta mu rufunzo. Nubwo atabishakaga, ariko burya imbaraga z’abana b’ abantu zijya zigira aho zigarukira.

Mu gihe abandi bageraho bakarambirwa, bakagukuraho amaboko, bakabona ibyawe birenze ubushobozi bw’abana b’abantu, ariko Imana Yo , ngo ibyawe ntiyabirambirwa:

“Yewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti “Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza”? Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka.” (Yesaya 40:27- 31).

Igihe kimwe nagiye kwa muganga ndwajije umuntu mu bitaro, mpasanga umwana w’umusore rwose ukiri muto . Uwo musore yari yararwaye indwara yo guhera umwuka. Ubuzima bwe bwose yahoraga kuri bomboni bamuha umwuka ngo ahumeke. Iyo yaganiraga rwose ntakindi kibazo yari afite kuko yararyaga, akanywa, akaganira ariko byanze bikunze ubuzima bwe bwari kwa muganga kugeza umunsi ntazi, nubu nandika sinzi niba akiriho cyangwa yarapfuye. Icyo nashatse kuvuga aha, benewabo baramusuye bageze aho bararambirwa bacika kwa muganga burundu, asigara agemurirwa n’abahisi n’abagenzi, akisasira akikorera ibintu byose nk’aho nta muntu agira icyo apfana nawe.

Bene wabo babaye nka nyina wa Mose, bananiwe guhora bamugemurira! Birashoboka kandi wenda nawe byakubaho, ariko icyo nashatse kukubwira, nuko Imana Yo ibyawe itabirambirwa. Imana ishimwe cyane. Bibiliya yatubwiye ngo ntirambirwa! Ngo mbese ibyo nturabimenya.!

Kubwa Mose , nyina we yamaze kurambirwa, Imana yo yagaragaje ko ari Inyembaraga kandi ko ikora mu buryo butandukanye cyane n’ubwo twe dutekereza, kuko Mose yakijijwe n’umukobwa wa Farawo. Nk’aho yamwishe , amujyana kwa Farawo ari nawe watanze itegeko ko bicwa. Imana ishimwe , ntijya ibura uko ibigenza

Wumvaga se ibyawe birambiranye! Ku bantu birashoboka , ariko ku Mana ntibishoboka. Humura ibyawe Yo ntiyabirambirwa. Abandi bazarambirwa no kubyumva , kandi koko n’abana b’abantu, ariko Imana yo ntijya irambirwa ibyacu. Yitegereze. Ibihe byiza.
Alice