Humura dufite umucunguzi wa bugufi/Ev.Donath

Rusi 2:20b: “Uwo mugabo nimwene wacu wa bugufi, umwe mu bacunguzi bacu” 3:12: “ni ukuri koko ndi umucunguzi wanyu, ariko hariho undi undusha kuba umucunguzi wa bugufi”.

Imana ishimwe, nejejwe no gusangira namwe ijambo ry’Imana rigira riti” Humura dufite umucunguzi wa bugufi”. Mu buzima duhura na byinshi bitubabaza bikatwereka ko mu isi nta muntu numwe witaye ku bibazo byawe, ku ngorane zawe ariko ndagira ngo ngutangarize ko dufite umucunguzi wa bugufi ariwe Yesu Kristo, wabambwe tukabamburwa. Yesaya 53:4,” ni ukuri intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye.”

Aya magambo yo mu gitabo cya Rusi, atwereka ko Rusi yaje ari umunyamahanga i Betelehemu y’i Buyuda, nk’uko nawe wakwibona uri umunyamahanga ku masezerano Imana itanga, ariko ibintu bitangaje hari umucungizi wa bugufi, ari we Bowazi, kandi nawe Kristo akwitayeho, niwemera kumukingurira umutima.

Bowazi yabwiye Rusi ko azajya anywa ku mazi binyibutsa ijambo ry’Imana muri Yesaya 57:1 aho rivuga riti” Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi nudafite ifeza na we naze.” Amazi Kristo atanga atumara inyota y’ibyaha birimo ubusambanyi, kwangana, umujinya ndetse n’ibindi byose.

Humura dufite umucunguzi wa bugufi, uwo yita kubyawe, yaravuze ati” Yemwe abarushye n’abaremerewe muzemunsange ndabaruhura”. Yesu wenyine niwe nabonye wakira indushyi akazimara uburushyi. Nanjye nari indushyi ariko nuburiye amaso kumushaka nawe yaranduhuye ubu mfite amahoro ku Mana.

Luka 18:1-8, hatubwira umupfakazi wahoraga kumucamanza ngo amurengere, Erega abantu ni abantu bashobora kukumvira ubusa ariko Yesu ntabwo ajya yumvira umuntu ubusa. Uyu mupfakazi yabikoze kenshi, umucamanza ati nubwo ntubaha Imana reka nkemure ibibazo by’uyu mupfakazi kuko ndambiwe induru ye.

Ni ukuri Yesu azaturengera nta magambo menshi ageretseho. Umurongo wa 7, Yesu yaravuze ati” ubwo bibaye bityo Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana? Ndababwira ukuri yuko izazirengera vuba. Ikibazo gikomeye: mbese uri muri izo ntore? Kuko Abera bo mu isi, nibo mpfura nishimira bonyine (zaburi 16:3).

Genzura neza imibanire yawe n’Imana, kandi nawe uramutse utarakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza iki nicyo gihe, kuko ibyo wahungiyemo byose nta mahoro byaguhaye ntabwo watuwe imitwaro yawe ahubwo warushijeho kuremererwa, ariko Dufite Umucunguzi wa Bugufi kandi yakira umusanze wese, kuko mumahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.

Imana ibahe umugisha!

Ev.Ndagijimana Donath