Humura Imana izaha ishusho ubuzima bwawe!

‘’Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi. Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. Itangiriro 1:2-3

Nyuma yo gutekereza kuri aya magambo nahise nibaza ukuntu isi yari imeze nta shusho, iriho ubusa, noneho hejuru hari n’umwijima, numva ni bibi, kumva uko yari imeze biragoye kandi nyine nta shusho, nta murongo, nta cyerekezo, nta gahunda, nta ejo mbese! Gusa ikintu cyanejeje ni uko ngo Umwuka w’Imana yaragendagendaga hejuru yayo (mbese nubwo nta shusho ariko hari ukubaho kw’Imana-presence y’Imana).

Ukomeje usoma Bibiliya iravuga ngo Imana iravuga ( kuvuga ijambo gusa ishusho iraboneka.

Mwenedata nkwifurije ko Imana itegeka, ivuge ijambo ku bintu byawe byaburiwe ishusho ku buzima bwawe bigire ishusho, ibyagucanze Imana itange umurongo mu izina rya Yesu. Hari ubwo umuntu abaho atazi igikurikira pe! Uyu mwanya Imana ivuge ijambo ry’ihumure ku buzima bwawe ishusho y’ibintu bimwe na bimwe bibone ishusho.

Humura Yesu azabikora cyane nawe ubwe yarababajwe, abira ibyuya kugeza ubwo bivamo amaraso, yabayeho ubuzima buruhije kandi bubi bw’agahinda n’umubabaro mwinshi. Niyo mpamvu Bibiliya ivuga ko kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose. Abaheburayo 2:18

Yesu yabaye impunzi, yaratutswe, yavukiye ahantu habi, yiswe umwana utagira Se (ikinyendaro), yiswe umukuru w’abadayimoni, yarakubiswe, mbese yagiriwe nabi, ariko iyo witegereje izina rikomeye yahakuye, n’ikuzo afite kuri ubu nibwo umenya ko Imana ibasha kubyaza imibabaro yacu umusaruro.

Ibi birashoboka cyane kuko Imana ibasha gufata umwijima wazengurukaga hejuru y’ubuzima bwawe ikavuga umucyo ukaboneka, ibasha gufata amarira yawe ikayanduramo ibitwenge, umuririmbyi yaravuze ngo iyo Yesu ategetse byose birashoboka.

Usabe Umwuka wera aze azenguruke hejuru y’ibintu byose uri kubona bidafite ishusho, winginge Imana ibihe ishusho. Ntabwo iryo ari ryo herezo ry’ubuzima bwawe, ahubwo rishobora kuba itangiriro ry’ibifatika.
Ndababwiza ukuri ko uwari gusanga Yesu ku musaraba bamuzunguriza imitwe ntiyari kumenya ko amahanga azamupfukamira, uwasanze Dawidi mu ishyamba ntiyatekereje ko azaba umwami, uwabonye Yosefu muri gereza yabonaga ari ibyo gusa byamubera nta ejo hazaza ariko bose bari mu murongo w’Imana, ndakwifuriza kutava aho Imana iri nubwo isi itakuryohera.

Ibigeragezo, akajagari umazemo igihe bizarushaho kukongera indi ntambwe mu kumenya Imana. Imiyaga myinshi hari ubwo ituma twivanaho amaso, tukayerekeza k’Uwiteka.

Ahubwo wowe uze ku Mana, n’ibyawe byose ubona nta shusho, bifite, humura Imana izabiha ishusho. Yesu abasha gutabara abageragezwa bose, kuko azi uko bimera.

Mureke twikomeze ku Mana, ntituyiveho, ijambo ryayo riravuga ngo ‘’Nuko rero, abababazwa nk’uko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo, bagumye bakore neza.’’ 1 Petero 4:19

Urumva ko kubabazwa guhari ariko birakwiye kwishyira mu maboko y’Uwiteka, ugakomeza ugakora ibyiza, ntiwivumbure. Nsoje nkwifuriza ko Imana yaha ishusho ubuzima bwawe. Imana iguhe umugisha, amen.