Humura Imana irimo kureba ubuzima unyuramo

Itangiriro 16:13 - Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati"Uri Imana ireba." Ati"Mbese Indeba nayiboneye na hano?

Dore amwe mu masomo nize kuri kiriya cyanditswe kivuga ngo "Imana ireba ":
1) Bimwe mu biranga Imana n’ukumenya buri wese na buri kintu cyose (omniscience)
Matayo 10:29-30 - Mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi, ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose.
2) Imana ibera hose icyarimwe (omnipresence) ku buryo naho uri ihari.

Imigani 15:3 - Amaso y’Uwiteka aba hose, Yitegereza ababi n’abeza.

3) Imana igenga ibiba byose. Mbese ntakiyicaho, ntakiyitungura.
Yesaya 46:10 - Mpera mu Itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ’Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora.

4. Kwiheba niko kukubwira ko Imana itakubona. Ariko siko bimeze.
Mu buzima tubamo kugeragezwa ni rusange kuko biba kuri buri wese. Ariko buri wese afite uko yitwara mu bigeragezo ahura nabyo. Nasanze ikibi cyane ari igihe kugeragezwa kugeretseho no kwiheba no kumva ntaho gutabarwa kwaturuka. Iyo bigeze aho ugeragezwa atekereza ko n’Imana yamutaye...ko itamubona, ibintu biba byafashe intera mbi cyane.

Bibiliya itwereka ko kwiheba ari kimwe mu bintu bibi bishegesha umuntu.
Imigani 18:14 - Umutima wihanganye ukomeza umuntu mu ndwara ye, Ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira?

Wewe rero uri mu bigeragezo, wewe watewe na bwihebe, humura kuko Imana ikuzi nkawe, ikuzi nyabyo, izi n’ibibazo byawe. Ifite n’ubushobozi bwo ku bihindura.

Ugire umunsi mwiza.

Bishop Masengo @Foursquare Gospel Church