Hoziana yashoje igitaramo cy’amateka yayo. Kurikira amateka yayo mu mafoto!

Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2014, Chorale Hoziana yakoze igiterane gikomeye cyo gushima no guhimbaza Imana mu ndirimbo zabo zo hambere zakunzwe cyane. Imbaga yari yakubise yuzuye urusengero rwo kuri ADEPR Gakinjiro, ari na ho isanzwe ikorera umurimo w’Imana.

Muri iki gitaramo, chorale Hoziana yakoresheje indirimbo zayo zo hambere zakunzwe cyane zizwi nka karahanyuze, zirimo “Gitare,” “Yerusaremu”…

Mu mateka akomeye iyi Chorale yanyuzemo, hatangajwe ko yatangiye umurimo w’Imana mu w’1968, ari Chorale y’abana, igenda ikomeza kwaguka, kugera aho ubu ifite album icumi z’amajwi n’ebyiri z’amashusho dore ko mu kwezi kwa kane 2014 hari gutegurwa n’indi ya gatatu y’amashusho nk’uko Umuyobozi wa Chorale Hoziana Musafiri M. Theo yabitangaje.

Mukandori charlotte ni we muririmbyi wa mbere watangije Hoziana

Mukandori Charlotte watangije Chorale Hoziana yatangaje ko yatangiye kuririmba afite imyaka irindwi, ngo amaze imyaka mirongo ine n’itandatu muri iyi chorale. Atangaza ko igituma atigeze acika intege ari ugusenga.

Uyu niwe wayoboye Hoziana ku ncuro ya mbere

Aba ni abacurazi batangiye gucuranga muri korare Hoziana bwa mbere hamwe, n’abaririmbyi baririmbyemo igitangira. Rushema Ephraim dore uko yadirijaga kera.

Alexis Dusabe na Rushema Ephraim barangaje imbere ya Chorale Hoziana

NIYONZIMA Moses