Heman Worshipers International yateguye igitaramo yatumiyemo amatsinda n’abahanzi bakomeye mu Rwanda

Itsinda ry’abaririmbyi Heman Worshipers International ryamenyekanye cyane ku indirimbo Nimetosheka ryateguye igiteramo ryatumiyemo amatsinda n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Alarm Ministries, True Promises, Healing Worship Team, Gisubizo Ministries hamwe n’abahanzi Israel Mbonyi ndetse na Patient Bizimana.

Iki gitaramo kiswe ‘’Kuramya Imana ni ijuru ku isi 2016’’ kizaba tariki ya 09/10/2016, kikazabera ku rusengero rwa CLA (Christian Life Assembly) ruherereye i Nyarutarama, kikazanaberamo igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro Alubumu yabo nshya y’indirimbo z’amashusho.

Igitaramo cya Heman Worshipers International kizatangira sa cyenda z’umugoroba, uretse aya matsinda y’abaririmbyi muri iki gitaramo hazaba harimo n’umwigisha w’ijambo ry’Imana ari we Pastor Julienne Kambanda.

Heman Worshipers isanzwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero ryitwa Eglise de Louange riherere i Gikondo mu mujyi wa Kigali, ariko ikaba ikunze kwitabira ibitaramo hirya no hino mu mujyi wa Kigali.


Innocent K/Agakiza.org