Hejuru y’imbaraga z’ikigeragezo hari imbaraga z’Imana

‘’Uwiteka abaza satani ati ‘’Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari ntawuhwanye na we mu isi, ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi? Yakomeje gukiranuka kwe n’ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.’’ Yobu 2:3

Satani ajya adusaba akatugerageza ariko rero ikigeragezo si impamvu yo kureka gukiranuka, tujye twihangana tuyigumeho.

Yobu tumaze gusoma yari umuntu w’Imana urangwa n’ibi bikurikira:
-  Gukiranuka
-  Kubaha Imana
-  Kwirinda ibibi
- 
Nubwo ibi byose yari abifite umunsi umwe agerwaho n’ibigeragezo. Aha hatwereka ko kugeragezwa bitavuga ko udakiranuka. Yobu rero tubona ko yakomeje gukiranuka nubwo byari bimeze gutyo ari nabyo bidukwiye.

Umva uko Yobu yavuze’’ naho yanyica napfa nyiringira, nubwo bimeze bityo inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo, Haleluya, umva amagambo y’umukiranutsi mu kigeragezo.

Ese imbaraga z’Imana ziba zagiye he iyo tugeragezwa?

Umva nshuti y’umusaraba burya igisubizo twagikura muri biriya byashyikiye Yobu, kandi ndahamya ko ishoborabyose burya tutabasha kuyishyikira, ifite ububasha buhebuje kandi igira imanza zitabera no gukiranuka kwinshi, ntabwo irenganya (Yobu 37:23)

Nubwo ugeragezwa ni nyir’ububasha kandi ishoborabyose, Haleluyaaa niyo mpamvu ntazayireka.

Twemere dushikame, twihangane niyo dusenga kandi iratwumva na bariya bahura n’ibikomeye umunsi ku munsi niyo basenga kandi irabumva igakora ibyo ishatse kuko ntawayibaza ibyo ikora.

Mu gihe ugeragezwa ujye ureba ku bubasha bw’Imana, aho kureba ku bigeragezo, umva kuko hejuru y’imbaraga z’ikigeragezo hari imbaraga z’Imana, iyo zitahaba biba byaraguhitanye.

Nezezwa n’ubuntu bw’Imana kuruta amazu, akazi, amamodoka, amafaranga, n’ibindi.

Dukwiye kwiringira ubutabazi ‘’ nuko rero abababazwa nk’uko Imana ibishaka, nibabitse ubugingo bwabo uwo Muremye bagumye bakore neza.’’ 1Petero 4:19

Ni amahirwe nitubasha kwihanganira ibitugerageza kuko nitumara kwemerwa tuzahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda. Yakobo 1:12

Yohana Umubatiza nawe ari mu nzu y’imbohe azira guhamya atuma kuri Yesu niba ari we yahamije cyangwa se niba yategereza undi. Byari bimaze kumucanga, ntiyumvaga impamvu atamufunguza cyangwa ngo agire icyo akora kuri Herode n’inshoreke ye. Ariko umva uko Yesu yamusubije ‘’Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n’ibyo mubonye.’’ Matayo 14:4 Mbega igisubizo, nshuti mureke twihangane Imana izahanagura amarira yose hanyuma y’ibyo byose kandi izavanaho umubabaro wose.

Yesu ubwo yari mu gashyamba k’i Getsemani mu gihe kigoye kubera ibyaha byacu yasenze asa nushaka ko byakurwaho Imana iramwihorera ahubwo ihitamo kohereza malayika kumwongerera imbaraga, kuko nubwo byari bigoye ariko byari mu mugambi w’Imana.

Pawulo yasabye Imana kumukiza ijisho, imubwira ko ubuntu bwayo bumuhagije kandi we yasengeraga abandi bagakira, Pawulo ageraho avuga ngo nuko nzanezezwa cyane no kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. ‘’ 2 Abakorinto 12:9

Dukomeze dukiranuke, dutegereze twihanganye niba biri mu mugambi w’Imana, amaherezo izatunezeza. Amen.