Hatabayeho Gusenga no guhuza kw’abagize korali, ntushobora gutera imbere : Korale Abategereje Yesu- Christo.

Korali Abategereje Yesu-Christo Ni imwe mu zikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Ururembo rw’uburasirazuba, ku mudugudu wa Rubimba, Paruwasi ya Kibungo ho mu karere ka Ngoma, ikaba igizwe n’abaririmbyi 51 biganjemo abubatse ingo, bakaba batangaza ko ntacyo abaririmbyi bashobora kugeraho mu gihe hatari ubufatanye bw’abayigize hamwe no gusenga.

Bwana SESONGA Emmanuel, umugabo ufite imyaka 30, akaba ariwe muyobozi w’iyi korale yadutangarije ko kuva iyi korali ivutse nyuma ya genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994, ubwo yatangizwaga n’ababyeyi bo mu cyumba cy’amasengesho, byagaragaraga ko nta mikoro afatika bari bafite, ariko hamwe no guhuza inama kw’abayigize no gusenga, kuri ubu bamaze kugera kuri byinshi harimo kwigurira ibyuma by’umuziki byabatwaye asaga Miriyoni eshatu (3.000.000Frw), kwishyurira umwe mubo baririmbana w’imfubyi wiga muri kaminuza cy’amafaranga, ubwo yateguraga kwandika igitabo n’ibindi.

Uretse kandi hagati yabo, Korali abategereje Yesu Christo ngo ijya inafasha abandi bantu bakennye bo hanze ya korari mu buryo butandukanye.

Pasitori KAGORORA Galcan wabaye umushumba mu itorero rya ADEPR paruwasi ya Kibungo igihe cy’umwaka, akaba yadutangarije ko kuri we iyi korali Abategereje Yesu Christo, abona ari Korali nziza, mu magambo ye yagize ati: “Ni korali nziza, ni korali nziza.. ubona icy’ingezi bashyize imbere ari ugukorera Imana, batanga imbaraga zabo zose, ahakwiriye kujyanwa ubutumwa bakabujyana, haba mu misozi n’ubwo bakorera mu nsengero, ariko ni korali nziza”.

Twababwirako iyi korali ifite gahunda yo kuzashyira ahagaragara indirimbo zayo mu mpera z’umwaka wa 2015 bakaba bateganya kuzamurikira hamwe indirimbo zabo z’amajwi n’amashusho.

Ernest RUTAGUNGIRA