Hasigaye icyumweru kimwe Jehovahjireh Choir CEP ULK Evening izwi mu ndirimbo “Gumamo” ikamurika Album DVD+Audio ya 2 kuwa 23.02.2013 muri Stadeya ULK.

Jehovahjireh choir isanzwe ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza yigenga ya Kigali Campus ya Gisozi, ikaba ibarizwa kandi mu muryango w’abanyeshuli b’abapentekote ba ULK (CEP ULK), kurubu iratangariza abakunzi bayo ko ubu imyiteguro irimbanyije yo kubamurikira umuzingo wakabiri w’indirimbo z’amashusho n’amajwi.

Nkuko Bwana Ndorimana Philotin Prezida wa Korali Jehovahjireh abitangaza, avugako iki gikorwa bakigezeho nyuma yo kumara gushyira kumugaragaro umuzingo wabo wambere ugakundwa cyane ndetse by’umwihariko mu ndirimbo nka Gumamo, ifeza, n’izindi, ngo ibi byatumye bagira umwete wo gukora cyane ndetse nkuko bakomeje kubisabwa n’abakunzi babo ko bakora iyobwabaga hakaboneka undi muzingo wa kabiri, ngo ntibazuyaje kuko bashyize imbaraga mu guhimba indirimbo nyinshi kandi zirimo ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.

Akomeza avugako bakomeje kugira umwete cyane ubwo bajyaga mu biterane bitandukanye indirimbo nshya zikakirwa neza n’abakunzi babo cyane cyane nk’indirimbo Icyo gusa, Eliya (iyi ni nayo irimo amagambo yitiriwe album ya 2 ariyo Uwiteka niwe Mana).

Kuri ubu akaba avugako imyiteguro hafi ya yose irimo igera ku musozo ndetse akaba avugako uko bimeze ari uko iki gikorwa kizabera kuri Stade ya ULK guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita n’igice (9:00am-12:30pm) hazaba amateraniro abanza ya mu gitondo naho guhera saa munani kugeza saa kumi n’ebyeri (2:00pm-6:00pm) hazaba ari gahunda y’igikorwa nyiri zina cyo kumurika umuzingo wa 2. Akaba yavuzeko bahisemo gukorera muri stade mu rwego rwo kwagura iki gikorwa ndetse no kugirango hatagira umuntu n’umwe wazacikanwa nkuko mu minsi yatambutse byagiye bigenda.

Jehovahjireh choir rero ntizaba iri yonyine kuko bazabana na Korali Hoziyana guturuka i Nyarugenge mu Gakinjiro ndetse n’umuvugabutumwa ukunzwe cyane muri iyi minsi ariwe Munezero Jean, n’abandi batandukanye.

Ikaba ikomeje kurarika buri wese kuza kwifatanya nayo muri iki gikorwa cyiza cyo kwagura ubutumwa bwiza bwa Yesu Kriso.

Twabamenyesha na none ko iki giterane kizanyura kuri website agakiza.org kiri kuba ako kanya (Live) mumenyeshe abandi nabatabasha kuzagera kuri stade ya ULK

By:Vital Rugwizangoga