Hasigaye amasaha make Korari Besalel ikerekeza muri Uganda kuvuga ubutumwa

Kuri ubu harabura amasaha make ngo Korari Besalel yo mu itorero rya Pantekoti ry’u Rwanda (ADEPR), mu ruremo rw’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Paruwasi ya Nyanza ku mudugudu wa Murambi yerekeze muri Uganda mu giterane cy’ivugabutumwa yatumiwemo n’ishami rya ADEPR rikorera muri icyo gihugu.

Uru rugendo Korari Besalel igiye gukorera muri Uganda rumaze igihe kitari gito ruteguwe nk’uko byavuzwe n’ubuyobozi bwayo. Perezida wa Korari Besalel yavuze ko imyiteguro yarwo igeze kure kandi ko biteguye imirimo ikomeye Imana yemeye ko bajyayo izabakoresha. Yakomeje avuga ibi biri muri gahunda yabo yagutse y’ivugabutumwa Imana ibahamagarira gukora kandi uko bazakomeza no kujya n’ahandi uko Imana izajya igenda ibashoboza. Ati ‘’Urugendo nk’uru ruragora ariko nanone nicyo Imana iduhamagarira gukora nk’abavugabutumwa bwiza.’’


Korari igiye gutaramana n’abakristo ba ADEPR hamwe n’abandi muri Uganda

Korari Besalel izahaguruka mu mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare 2017 mu giterane cyateguwe itorero rya ADEPR-Ishami ryayi rikorera Uganda, kikazabera Kampala, mu karere ka Buikwe, Nakibizi-ahitwa Rugazi, iki giterane kikazasozwa ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki 26/02/2017 bagahita bagaruka i Kigali nk’uko byateguwe.


Korari Besalel ihimbaza Imana mu biterane bitandukanye

Korari Besalel igiye mu gihugu cya Uganda muri gahunda y’itorero rya ADEPR yo kwagurira ibikorwa byayo by’ivugabutumwa hirya no hino ku isi, ikaba igiyeyo nyuma y’izindi zitandukanye zakoreyeyo ingendo z’ivugabutumwa mu mwaka ushize w’2016.

@Agakiza.org