Hariho abantu koko bazi guha agaciro ijambo bavuganye n’Imana!

Nuko Yefuta ahiga Uwiteka umuhigo ati “ Nungabiza Abamoni, ngatabaruka amahoro mvuye kubatsinda, ikizabanza gusohoka imbere y’umuryango w’inzu yanjye kunsanganira, kizaba icy’Uwiteka. Nanjye nzagitangaho igitambo cyoswa.” Abacamanza 11: 29

Bibiliya itubwirako Yefuta yari mwene Gileyadi, ngo nyina akaba yari indaya, ariko nubwo yavutse muri ubwo buryo, ntibyamubujije kuba umutware w’Abisirayeri ,kandi ntibyabujije Imana kwita ku isengesho rye. Imana ishimwe cyane

Yefuta ngo amaze guhiga, yagiye ku rugamba, ngo amaze kwambuka umupaka w’Abamoni arabarwanya, maze Uwiteka amuha kubatsinda, uhereye ahitwa Aroweri ukageza hafi ya Miniti na Aberi- Keramimu. Ngo Yefuta yigarurira imijyi makumyabiri yo muri ako karere, ahica abantu benshi maze abamoni bayoboka Abisirayeri.

Yefuta atabarutse agera iwe I Misipa, ahura n’umukobwa we aje kumusanganira, abyina avuza n’ingoma kandi Bibiliya itubwira ko Yefuta nta wundi mwana yagiraga uretse uwo mukobwa w’ikinege.
“ Nuko Yefute amukubise amaso ashishimura imyambaro ye agira ati “ Ye baba we, mwana wanjye ko umbabaje cyane! Unteye guhagarika umutima! Nahigiye Uwiteka umuhigo kandi sinshobora kwivuguruza” Abacamanza 11: 35

Imana itugirire neza, iri jambo rirakomeye cyane, arinaho nahereye mvuga nti koko hariho abantu bazi guha agaciro ijambo bavugiye imbere y’Imana cyangwa se bavuganye n’Imana. Salomo we kuko yari afite ubwenge bw’Imana yaranditse mu gitabo cy’umubwiriza ibice bitanu ngo ujye utekereza mbere yo kuvuga, ntugahubukire kugira icyo ubwira Imana, kuko iri mu ijuru , naho wowe ukaba ku isi, ngo ujye uvuga make.

Yefuta avuga kuriya sintekereza ko yigeze atekereza ko ari umwana we w’ikinege uzahinguka bwa mbere , ariko agiye kubona abona niwe uje kandi yaramaze kuvugira imbere y’Imana. Umukobwa wa Yefuta nawe yari ameze nka se mu kwiyemeza ati : Data niba ariko wahize ndemeye umpigure. Ngo yasabye se amezi abiri yo kuririra ko apfuye adashyingiwe, amezi abiri arangiye ngo aragaruka , se aramutamba nkuko yabihize.

Aya magambo arimo arantera gusubiza amaso inyuma ngo ngerageze kwibuka ibintu njyewe ubwanjye nagiye mvugira imbere y’Imana nkaba ntarabihaye agaciro! Imana imbabarire:

Aho uzantuma, niho nzajya! Ndagukurikira Yesu, naho abisi bose banseka! Ntakintu nakimwe kizantandukanya n;urukundo rwawe! Numpa ….. nanjye nza ……! Nzaba umwiringirwa muri uru rugendo ndimo rwo kujya mu ijuru , n’ibindi n’ibindi…… ariko Salomo we ngo ntukihutire kugira icyo uvugira imbere y”Imana yawe , kandi nunacikwa ukakivuga cyangwa ukakivugishwa n;uburemere bw’ikibazo ufite ku mutima, ujye uzirikana ko Imana yabyumvise kuko ntacyo ihishwa.

Ibihe byiza, ndakwifuriza kongera guha agaciro buri jambo wavugiye imbere y’Imbere cyangwa iryo mwavuganye.