Hari umubare w’impfu Imana yansimbukije ntakwibagirwa- Kayitare Bruce Abraham, Ubuhamya ( Igice cya 1)

Nk’uko dusanzwe tubigenza mu rwego rwo kubagezaho ibibafasha, tugiye kubagezaho ubuhamya bw’umuvandimwe witwa Kyaitre Bruce Abraham. Ubuhamya bwe bugizwe n’ibice bitandukanye tuzabagezaho. Iki gice cya mbere kigizwe n’amavu n’amavuko ye, ndetse n’uko Imana yahagaze ku buzima bwe ikamurinda guhitanwa n’impfu zitandukanye, Tukwifurije gufashwa no gukomeza kugubwa neza,..

Nitwa Kayitare Bruce Abrahama, ndashima Imana yamenye kera ikandinda kugeza ubu, nkaba numva nshishikajwe no kuyivuga ibigwi nshingiye ku byo nzi neza yankoreye. Imana Ishimwe cyane! Halleluyaaaa!!!! Ameeena!!!

Iyo umuntu ari umwana atekereza byinshi. Bimwe bijyana n’ibyo akuriramo (environment), ibindi arabivukana (heredity) ibindi abikura mu burere ahabwa (informal and formal education). Njye mu bwana bwanjye nasanze mu rugo haba inkoni cyane, bituma ntozwa kutarizwa n’ubusa cyangwa kwirakaza, kuko ntibyari byemewe naho naba nahuye n’ikintu kimbabaza nasabwaga kureba neza no kwishima.


Hari igihe inzira itagaragaraga ntazi ikizakurikira ubuzima bw’imibabaro

Nyuma yo kuvuka (maze imyaka ibiri), ababyeyi banjye bahise batandukana, mama yahukanana umwana w’umukobwa w’uruhinja wankurikiraga akaza no guhita apfa kubera indwara yo mu nda. Njye ariko nasigaranye na papa gusa kuko yankundaga cyane. Nyuma yaje kurongora undi mugore ariko ntibyabaye byiza kuko nta wundi mwana babyaye. Kubera agahinda kavanze no kudakizwa, yazaga yanyoye cyane, ubundi si ugukubita akenda kunyica kandi nzira ubusa.

Icyakora nubwo byari bingoye , nabwo nakomeje guhura n’ibibazo kuko urupfu rwamutwaye kare mfite imyaka 12 gusa, bituma ntangira ubuzima bw’imfubyi mpura n’uruzerero rw’igihe kinini. Nta kintu kibi rero nko kutarerwa n’ababyeyi bombi. Ibi kubivuga cyane ku banyarwanda babyumva vuba kubera amateka y’igihugu cyacu, ntibyoroha kubona abantu benshi cyane abavutse mbere gato ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 batabashije kugumana imiryango yabo. Bene nk’ibi ari nabyo nanjye navuze birababaza cyane kwisanga muri iyo miberereho. Ndabizi ko urubyiruko rwinshi hano mu Rwanda murabyumva kuko abenshi niko twakuze tutagira uduhanura cyangwa ngo atwereke urukundo rwa kibyeyi. Hari n’ibyo tubayemo muri iyi minsi ariko bikaba ingaruka z’ibyo twanyuzemo icyo gihe, ariko muhumure muraza gusoza ubu buhamya mubonyeko aho imiryango utari, nta mubyeyi, ntawukwitayeho Imana ihagararana nawe ikarinda umugambi mwiza ifite ku buzima bwawe.

Ndibuka neza ngitangira gutekereza icyo nzakora, nahise numva ko ngomba kuba umusirikare kuko numvaga nabishobora nubwo nari nkiri incuke.
Ibi byose byaje gutuma nkunda imyitozo ngororamubiri yewe naho nkora ubu ndayishinzwe nubwo dukora iyoroheje gusa yo gutuma akazi kagenda neza. Nakuze numva nubwo ndi muto, ngomba kuba ntinyitse. Nuko ntangira kujya nitoza kurwana, numvaga nzibikaho imikandara na za dani bihagije ,nkagira amatuza…mbega nkaba nka Bruce Lee!

Ndabyibuka neza hari muri 2004 i Butare (Save) saa cyenda z’igicamunsi (3:00 pm) nari niherereye ndimo kwitoza njyenyine, mpanantuka ahantu mbanza umutwe, numva ntaye ubwenge nyuma maze guhembuka nsanga amenyo yose yababaye, ndavirirana nuko sinjye wahera……..icyakora nahakuye icyasha, niduhura uzabibona nsetse, ariko ndashimira Yesu umurirmbyi yaravuze ngo ntazansiga nk’impfubyi ntazampemukira,……(Indirimbo ya 20).


Nyuma y’ubuzima bw’imibabaro Imana igenda ihindura ubizima, aho agez eni heza

Ubwo numvaga nararakaye, mbega nzajya nkubita nkanavuna. Mbega umuruho n’umugambi mubi. Ubusanzwe natangiye inzira y’agakiza no kubatizwa mu mwaka 1998 muri ADEPR Paroisse ya Gashonga ( Rusizi), ariko ibyo gusa ntibyari bihagije kuko ntibyatumye numva mpindutse burundu. Yego harimo no kuba umwana no kutagira gikurikirana ihagije, ariko byari bibi cyane. Ibaze kuba ugitekereza gutya umaze imyaka itandatu warabatijwe mu mazi menshi, wegera n’igaburo ryera. Imana itweze! Iyo nsomye Zaburi 1:1-6 nsanga nari narayobye cyane kuko aho kwibwira amategeko y’Imana ku manywa nanijoro, nibwiraga ibidafite umumaro. Yewe nari kuzatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi.

Icyo gihe sinahaga umwanya munini gusenga no kwita ku ijambo ry’Imana nk’uwo nahaye (siporo) no gutekereza ukuntu ngomba gukomera no gushakisha icyubahiro ku ngufu. Nshimiye Uwiteka wirengagije iminsi yanjye yo kujijwa. Nasomye ijambo rirambwira ngo “ Kwitoza k’umubiri kugira umumaro muri bike, naho kwitoza kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose,kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo”. (1Timoteyo 4:8).

Naje gutekereza neza nsanga nkwiye kubaha Uwiteka kuko yarahabaye ni ukuri. Reba kuvuka, ukabura ukurera, hakazamo intambara n’ubwicanyi ndengakamere bigahitana ubuzima bw’imbaga harimo na papa, nkazerera bihagije ariko Imana ikandinda kwicwa n’ibiza, amasasu, inzara, uburozi, indwara z’ibyorezo n’ibindi.


Hari imirimo Imana igenda ikora kuburyo bugaragara

Dore zimwe mu mpfu zifatika Imana yansimbukije:

1. Icyo nzi neza kandi nabwiwe na mama ni uko mvuka, yari amaze amezi 12 yose antwite. Mama antwite yanyoye ibyatsi bihagije,indasago n’indi miti itandukanye, aba no mu bitaro igihe kinini ariko Uwiteka aritamurura ku manywa y’ihangu ndavuka,nza ndi muzima, sinapfa.

2. Muri 1991 bampaye uburozi mu biryo, ndaburuka ntibwanyica.

3. Hagati ya 1994 na 1998 Imana yandinze imfu nyinshi: Hari ubwo nendaga kwicwa n’abantu benshi bari bamfashe bandambika hasi bagiye kunyica banyita intasi (nubwo nari umwana) ariko Uwiteka arandokora. Uruzi runini cyane ruruta Akagera rwarantwaye bandohora maze guhaga amazi nenda gupfa, Uwiteka arankiza.

4. Nanyuze mu ntambara ivuza ubuhuha, ibisasu bikaze n’amabombe sinaraswa kandi abagabo b’abasirikare barapfaga ndeba.

5. Nararozwe kugeza ubwo njya muri koma incuro 3 ariko sinapfa. Nariwe n’inzara, ndya ibitaribwa, nkomeretwsa n’icyuma sinapfa. Nambutse inzuzi nyinshi, mpura n’inyamaswa nyinshi, mbega nanyuze mu bintu byinshi byica ariko Imana irandokora.

Ndashima Imana yongeye kumpuza na mama mu mpera za 1997 nubwo kuva mu mpera 2000 tutongeye kubana (kubera yubatse urugo ahandi) ariko yambyaje ubutumwa bwiza muri Kanama 1998 ndabatizwa mba ntangiye kuvirwa n’umucyo wo mu ijuru; kandi n’ubu amfasha gusenga .


Kayitare hamwe n’umubyeyi we

Muri 2000 inzoka yarandiye mama aransengera sinapfa n’ubwo ukuguru kwabyimbye kugashishuka kose ariko ntacyo nabaye.
Bimwe mu bintu byinshi Imana yankoreye reka nivugire ku cyo kwiga gusa kuko nacyo iyo ngitekereje ukuntu byagenze sinumva uwo ndi we uyu munsi wa none,……………………..


Kurikira igice gikurikira cy’ubu buhamya..............