Hari indi nshuti nka Yesu yakunda abayihinyuye ?

Kwitangira umuntu w’umunyakuri, nubwo yaba ari inshuti yawe magara byagorana, kugira ngo umwigurane ikintu cy’agaciro gihenze kurusha ibindi (Gutanga ubuzima bwawe).

Noneho tekereza umuntu w’umunyabyaha utanakwemera? Hari ubwo umuntu atekereza kuri uru rukundo ugasanga rutangaje, ntabwo rusanzwe!

Uyu ni Yesu wabashije gukora ibi wenyine. Bibiliya itubwira ko Yesu yaje mu be ariko ntibamwemera, Yohana 1:11, ntabwo byoroshye gusobanura urukundo Yesu yakunze umuntu, uko byamera kose ruratangaje! uziko abo yari aje gucungura batigeze bamutega amatwi, ahubwo bamugiriye nabi, banga kumwitaho, baramusuzugura! Wenda ari umuntu yahita abivamo. Umuririmbyi yaravuze ngo baramusugura ntibamwemera, akomeza avuga ngo hari indi nshuti nka we se yakunda abayihinyuye?

Yaje abizi neza ko umuntu yanduye ndetse kubw’icyaha yatandukanyijwe n’Imana, icyari kimuzanye rero kwari ukugira ngo amuhuze nayo, urukundo rwe rwinshi rwamuteye kwemera kumwitangira nubwo yari mubi ndetse atanamwemera, uwo yitangiye nta wundi nijye nawe.

Mbere yo gufasha umuntu cyangwa kwifatanya nawe harubwo ubanza kubaririza amakuru ye, ngo wenda atazagushyirisha mu kaga nyuma. Iyo usanze umuntu avugwa nabi, mbese afite amateka mabi uhita uhindura ukirebera uwo abantu bakunda kwita umwana mwiza.

Yesu ajya kuza mu isi we yari adufiteho amakuru ahagije y’ububi bwacu, icyo aho kumuca intege nicyo cyamuteraga ishyaka ryo kubisohoza.

Yirengagije ububi bwacu yemera kuducungura, byari bigoye ariko yarabishoboye.

Umusaraba ntabwo cyari ikintu cyo kwisukirwa, ubusanzwe wabambwagaho abagome n’ibisambo, aho niho babambye Yesu kandi abamubambye ni twe yari yaje gucungura.

Ubwo yari agiye gupfa yaravuze ati”birarangiye” nuko acurika umutwe umutima uraca. Mariko 19:30, Yesu yarangije kuducungura nubwo byari bigoye, abamwizeye bose kuri ubu yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.

………”Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.” Yohana 1:12

Umurimo Yesu yakoze ukwiriye kubera abakristo isomo
• Kubabarira abatugiriye nabi
• Gukunda abatwanga
• Kwitangira umurimo w’Imana no kwitangira abandi
Ntabwo ari ukubivuga gusa ahubwo dukwiriye no kubishyira mu bikorwa Yesu akatubera ikitegererezo. Imana iguhe umugisha!!