Hari ikinanira Imana?

Itangiriro 18:14
Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu."

Nshimishijwe n’ikiganiro Imana yagiranye no kwa Aburahamu. Kirasa n’icyo dukunze kugirana ariko ntabitahura. Nizemo ibintu byinshi birimo :

1. Intekerezo z’umuntu niyo mbogamizi ikomeye ku gusohora kw’imigambi myiza Imana imufiteho.

Ashingiye ku bwenge bwe ndetse no ku nararibonye, Sara yatekereje ko gusama no kubyara bidashoboka kuri we. Yabivuze ashingiye ku kuntu umubiri we yari awuzi, ku buryo ubwe yiyumvaga ndetse n’uko abandi bose babirebaga. Icyo nicyo cyamuteye guseka ndetse no gushidikanya ijambo yabwiwe. Ikosa ryonyine yakoze ni ugupimira ijambo Imana ivuze kubyo we azi. Nyamara ijambo ry’Imana ripimirwa ku ijambo ry’Imana.

2. Hari igihe Imana Ishyira umuntu mu kibazo gituma amenya ubushobozi bw’Imana. Ntabwo kwa Aburahamu bari kumenya Imana y’ibidashoboka iyo batisanga muri kiriya kibazo. Ikibazo gikomeye kiri imbere yawe kigamije ku kwereka imbaraga z’Imana.

3. Ni ikosa rikomeye kumenya Imana umuntu agakomeza gutekereza nk’uko yari asanzwe atekereza. Bimeze nko kwitwara nk’umuntu uri mu mwijima kd uvirwa n’umucyo. Imana mwahuye ikwitezeho guhindura imitekerereze.

4. Irindi zina ry’Imana yitwa Ishoborabyose. Iyo niyo Mana yanjye. Niba nawe ariyo yawe, tangira utekereze ko bigishoboka.

Mu mutima wawe utange Amen.

Dr. Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko