Hari igihugu kitazamo umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa!

“ Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize. Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “ Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti “ Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri” Ibyahishuwe 20:4-5

Kera abantu bajyaga batekereza ko mu isi hari ahantu abantu baba nta kibazo bahura nacyo, ariko uko iminsi igenda ishira, abantu bakurikiranira amakuru y’isi ku mbuga zitandukanye, usanga mu isi ari imburabuturo! Nta gihugu na kimwe mu isi kitabamo urupfu, ahantu hose barapfa, ahantu hose haba umuborogo, ahantu hose haba indwara zidakira, ahantu hose haba ingumba zitabyara, ahantu hose haba ibiza byaba ibitewe n’umuyaga, umuriro, imvura itera imyuzure, crise economique cyangwa se ihungabana ry’ubukungu…….

Ariko iyo tugiye muri Bibiliya , hatubwira iby’igihugu cyitazabamo ibyo byago byose mvuze n’ibyo ntavuze. Umuririmbyi umwe yararirimbye ngo nta nzu z’imbohe tuzahabona, ngo nta barinzi b’umutekano tuzahabona mu ijuru…… Imana ishimwe

Hari n’indirimbo ivuga ngo “ Tuzimuka mu isi tugere iwacu, ni aheza twubakiwe n’Umukiza, ku Mana yacu hari amazu menshi yubakanywe isuku tutarabona. Niho Niho niho iwacu, ni ubuturo bwiza tuzahoramo” Imana ishimwe cyane.

“Icyakora sinabonye urusengero muri rwo , kuko Umwami Imana Ishoborabyose n’Umwana w’Intama aribo rusengero rwarwo. Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n’izuba cyangwa n’ukwezi kuko ubwiza bw’Imana aribwo buruvira kandi Umwana w’Intama ariwe tabaza ryarwo. Amarembo yarwo ntazugarirwa ku manywa na hato kuko ijoro ritabayo.” Ibyahishuwe 21: 22-25

Imana ishimwe. Icyo gihugu gituwe n’Imana n’abamarayika, kandi ngo baradutegereje twebwe abantu bazaza ngo bavuye mu mubabaro ukomeye wo mu isi!

Ni igihugu cyiza ariko ikibazo nuko muri icyo gihugu badapfa kujyayo uko biboneye, ariko no mu bindi bihugu ntekerezako badapfa kujyayo uko biboneye. Babanza gusaba ibyangombwa by’inzira kandi babihabwa aruko bujuje ibisabwa.

“ Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwa ukora ibizira akabeshya keretse abanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama” Ibyahishuwe 21:27

Ibyangombwa by’inzira byo kwinjira muri icyo gihugu mbabwira, ni ukwemera ko uri umunyabyaha, ukemerera Yesu kwinjira mu buzima bwawe akabutegeka kandi nawe ukemera kumwumvira mubyo azagutegeka. Icyo gihe akwandika mu gitabo cy’ubugingo. Iyo umaze kwandikwa , ntiwirara, ahubwo uhora uharanira ko izina ryawe ritazasibwa, kuko iyo ubyanze izina ryawe rirahanagurwa.

Nkuko umuntu ashobora kuba mu gihugu runaka ariko atari uwaho, niko n’umuntu wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza akihana ibyaha bimugendekera! Akomeza kwihanganira muri cya gihugu acumbitsemo ariko azi neza ko isaha iyo ariyo yose yataha iwabo.

Nabakumbuzaga igihugu cyo mu ijuru kandi mbabwira ngo amarembo aruguruye igihe cyose ugifite umwuka uhumeka, igihe cyose ushobora kwifatira umwanzuro w’ubugingo bwawe. Icyo ntemera ni ukubaho mu buzima ukikorera ibyaha byose utegereje ko ngo nupfa bazagusengera ukajya mu ijuru.
Mbese tuzahurirayo?