Hari igihe umuntu akora ibyaha, agakeka ko bigarukira aho gusa !

“Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwirako mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana” Zaburi 50: 21

Guceceka kw’Imana ntibisobanuye ko itareba, itumva, idatekereza cyangwa ngo igire n’imigambi, nabonye itanahubuka. Uko kuntu iteye, niko gutera abantu benshi kwibeshya ko ibyo bakora byose Imana iba itabibonye, ariko burya iba yabibonye, ndetse bifite n’ahantu byandikwa, kuko Bibiliya itubwirako hariho igihe ibitabo bizabumburwa, abantu bose bo mu isi, bagacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo ( Ibyahishuwe 20:12).

Aha, Imana niyo ubwayo yibwiriraga umunyabyaha aya magambo aremereye: “Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwirako mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana”

Dore bimwe mubyo Imana yashinjaga uyu muntu: Zaburi 50: 16-20

1. Kuvuga amategeko y’Imana , agashyira isezerano ry’Imana mu kanwa ke kandi ngo ari inyangaguhanwa cyangwa atemera kwikosora
2. Uko abonye umujura yishimira kubana nawe
3. Afatana n’abasambanyi
4. Ashyira ibibi mu kanwa ke
5. Ururimi rwe rurema uburiganya
6. Yicara avuga nabi mwene se
7. Abeshyera mwene nyina

Icyari kibabaje Imana ,nuko ngo ibi byose abikora, kandi no kuvuga iby’Imana bigakomeza kandi ngo Imana idakunda umuntu uvangavanga. Imana itugirire neza

“Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “ Uwiteka azi abe” kandi ngo: “ Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye” 2 Timoteyo 2:19

Umuntu yakwibaza ngo mbese ninde utavuga izina ry’Uwiteka, cyane ko muri iki gihe , cyane mu Rwanda wenda, gutwara Bibiliya, kujya mu nsengero, kuba umuririmbyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana ari ikintu kigezweho! Ngo umuntu uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.

Muri iyi Zaburi ho, Imana yabazaga uyu muntu ngo : “Wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye” Zaburi 50 :16

Ndangije iri jambo mbasaba nanjye nisaba kwongera kwisuzuma no kureba niba ibi bibazo natwe Imana itabitubaza cyangwa niba uyu mugayo utatuzaho.

Imana itubabarire aho tutagenze neza kandi idushoboze kuvangura no kuba abo turibo, niba tuvuga Imana koko bikagaragarira no mu bikorwa.

Ibihe byiza.