Hari icyo wakora ukabaho wishimye

‘’Kuko kuyitondera atari icyoroshye kuri mwe, ahubwo ari cyo bugingo bwanyu, kandi ari cyo kizabahesha kuramira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindura.’’ Gutegekwa kwa Kabiri 32:47

Abenshi mu batwigisha ijambo ry’Imana batuma dufata Bibiliya nk’igitabo gikubiyemo ibibujijwe gusa n’amategeko agamije kudukandamiza ngo atubuze kwishimira mu buzima, mbese igamije gutuma ubuzima bwo mu isi butubihira.

Mu yandi magambo wagira ngo kugira ngo umuntu azaragwe ubwami bw’Imana bimusaba kubaho mu isi abihiwe, nta kimunezeza.

Hano Mose arabwira Abisirayeli ko bashobora kwitondera amategeko, nubwo bitoroshye ariko byatuma baramira mu gihugu bajyanwamo.
Nubwo kujya mu ijuru ari inzira ifunganye kandi dusabwa kwigomwa byinshi ngo tujyeyo ariko dushobora no kwishima turi mu isi kandi tugakiranuka.

Impano, kumwenyura n’ibindi byose byerekana urukundo bishobora kuba bimwe mu byarokora ubugingo bw’ubushaka, kuko ntabwo iteka uwishimye aba yababaje Imana.

Mu by’ukuri Imana ikunda ko abantu bayo babaho ubuzima bwiza kandi bishimye. Uramutse ushaka kubaho wishimye wagerageza nk’ibi bintu bibiri bizakuzanira umunezero mu buzima bwawe.

Ujye witoza umuco wo gutanga

Mu buzima bw’umuntu n’uburyo ategekwa na kamere ye yishima iyo hari icyo yakiriye, ariko uramutse umenye uburyo gutanga bizana umunezero mu buzima ntiwasiba kubikora.

Rick Warren yaravuze ngo ‘’Iyo ntanze numva nishimye kuburyo ntasobanura.’’ Imana nayo ishimishwa no kuduha, kandi muri kamere yayo ihora itugenera impano umunsi ku munsi, yaduhaye Yesu tubona impano y’agakiza. Natwe Imana iba yifuza ko tuyigana nk’abana bakundwa. Abefeso 5:1
Imana ikunda gutanga, ibyo dufite byose ni impanzo z’Imana niyo mpamvu natwe tugomba gukora nkayo.

Bibiliya iravuga ngo ‘’Umunyabuntu azabyibuha kandi uvomera abandi nawe azavomerwa.’’ Imigani 11:25
Byonyine uyu murongo watuma useka, kuko iyo ugira umutima wo gufasha abandi haba mu butunzi, haba mu bifatika cyangwa se ukabaha igihe cyawe kubw’umutima w’urukundo biranezeza.

Ukwiye kubaho wishimye (Useka)

Guseka ni ibintu byiza ku buzima. Imana iravuga mu ijambo ryayo ngo umutima unezerewe ni umuti mwiza. Imigani 17:22
Birashoboka kubaho umuntu yishimye, anezerewe kandi akubaha n’Imana.

Rick Warren