Hari icyo ugomba guhomba kubwa Yesu Kristo.

Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo ( Abafiripi 3:7).

Kubaho mu ubuzima bw’ibyaha bitsikamira benshi ndetse bamwe bakaba imbata yabyo, rimwe na rimwe iyo umaze kugikora uricuza, uti nabikoreye iki, nyamara ntacyo kwicuza bikumarira, kuko iyo ako gahinda gashize, inyota y’icyaha irongera igahaguruka, ukongera ukabisubiramo kabone n’aho waba utabikunze.

Uyu mwanya nkuzaniye inkuru y’ihumure ko Kunesha icyaha cyakwiziritseho bishoboka cyane, gusa ukwiye kumenya ko Icyaha ari nk’igiti cyashoye imizi kure gishobora gushibuka igihe cyose ucyuhiye, Bigusaba rero kumenya ko wowe utakwishoboza kukinesha ahubwo ucyeneye imbaraga zigushoboza kurandura uwo muzi, arizo dukura kuri Kristo Yesu, kuko ariwe twahawe dukirizwamo ibyaha byacu ( Matayo 1:21).

INTAMBWE ZO KUNESHA NO KURIMBURA IMIZI Y’ICYAHA MURI WOWE

Kugira agahinda k’ubuzima bw’icyaha ubayemo: Mu gihe utarababazwa n’ibyaha ukora ntibishoboka ko wakirimbura muri wowe.

Kwihana: Kwihana ni ryo zingiro ryo kunesha no kurimbura icyaha, kugira agahinda no kwicuza ntibikuraho icyaha ahubwo, kukihana no kwiha intego yo kutazagisubira nibyo bifasha uwihanye, gusa urugendo ruba rugikomeje.

Gutera intambwe yo Guhunga icyaha: Iyo umaze kwihana, no gusobanukirwa integer nke zawe, ni byiza cyane ko umenya n’aho ufatirwa n’izo ntege nke, maze ugafata icyemezo gikomeye cyo guhunga, ukitandukanya n’inzira zose zagusubiza muri iyo nzira y’ibyaha.

Kugira ibyo uhomba kubwa Kristo : Akenshi Gukora icyaha bitangira ari byiza ariko bisoza bibabaza, bitera kwiheba, kwiyanga kwigomeka, Uburyohe icyaha gitangirana utabwigomwe ngo ubuteshe agaciro, ntiwakivamo ndetse ntiwapfa kuri cyo, Niyo mpamvu n’ubwo hari ibyaha wakoraga bikakubera inzira yo kuronka ibyo ukeneye mu isi, kugirango uneshe kandi urimbure umuzi w’icyaha muri wowe usabwa kugira ibyo wigomwa maze Yesu akabona agakorera muri wowe.

Ubundi ntawe ucyeza abami babiri (Matayo 9:24) Ntago waba umukiranutsi n’umupagani icyarimwe, Niba ubusambanyi aribwo bwaguheshaga amaronko ukwiye guhomba izo ndamu, Erega Humura iyakuremye ntizabura kukubeshaho Yizere, Waba wibaga kugirango utunge urugo rwawe? Izo ndamu zatuma urimbuka, Yesu ntago yaba muri wowe utarazireka, kubwo kuronka Kiristo ukwiye kuba mushya, kandi Humura Igaburira inyoni ikambika uburabyo izakubeshaho kandi neza.

Ernest RUTAGUNGIRA.