Hari ibintu ukwiye kwitaho mu gihe usenga

Niba hari ibintu abakristo bakora kenshi nubwo hari ubwo babikora uko babonye ni ugusenga. Ijambo ry’Imana ridusaba guhora tubikora ubudasiba, tukabigira ubuzima bwacu bwa buri munsi, ikindi ijambo ry’Imana rihumuriza abantu babikora, bahora batakira Uwiteka ko azajya abumva.

Zaburi 145:18-19

"Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose, abamutakira mu by’ukuri bose. Azasohoza ibyo abamwubaha bashaka, kandi azumva gutaka kwabo abakize".

Dore bimwe mu byo wakwitaho usenga:

1. Kubikorera muri Kristo Yesu, gusaba byose binyuze mu izina rye kuko niho Se atwumvira.

2. Gusengera mu mwuka

Abefeso 6:18
"Musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose".

3. Gusenga kwawe gukwiye kujyana no kumvira
Yohana 15:7

"Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa".

4. Gusenga kwawe gukwiye kujyana no guca bugufi
Itangiriro 32:11

"Ku mbabazi zose n’umurava wose wagiriye umugaragu wawe, sinari nkwiriye guhabwaho n’ibyoroheje hanyuma y’ibindi, kuko nambutse Yorodani iyi mfite inkoni nsa, none mpindutse imitwe ibiri".

6. Gusenga kwawe gufatane no kwizera
Matayo 21:22

Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose."
Hari n’ibindi byinshi wakwitaho mu gihe usenga, ujye ubyitaho nibwo amasengesho yawe azagira umumaro. Imana iguhe umugisha.